Abakobwa ba Nep Queenz ntibaciwe intege n’ubwitabire buke bw’abafana

Abakobwa batandatu bo mu itsinda rya muzika ryitwa Nep Queenz baraye bakoze igitaramo cya muzika icuranzwe mu buryo bw’imbonankubone n’ubwo kititabiriwe cyane.

Kiriya gitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe n’iminota 45(5h45pm) kibera muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Kigali.

Bibanze ku ndirimbo nyafurika n’izindi zakunzwe muri iki gihe n’izakunzwe mu bihe byahise.

Igitaramo cyarangiye bafite akamuneza kandi basezeranya abakunzi b’umuziki wabo ko bazakomeza kubasusurutsa mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Akamaro k’umuziki ukozwe imbonankubone:

Abahanga bavuga ko umuziki ukozwe mu buryo bw’imbonankubone ugira uruhare mu guhuza abantu.

Abantu bareba kandi bakumva umuziki ukozwe mu buryo bw’imbonankubone bagirana ubusabane niyo baba bataziranye.

Ikindi cyagaragaye ni uko abakunzi bawo bakunda gutemberera ahantu bazi ko uwo muziki uhacurangirwa, bigatuma bamenyana n’abantu bo mu bice byinshi kandi b’imico itandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bukozwe n’Ikigo kitwa Culture Co-op bwerekanye ko abantu benshi bifuza kureba no kumva umuziki ukozwe mu buryo bw’imbonankubone.

Buriya bushakashatsi bwakozwe ku bantu 20 000 bo mu bihugu 11 bafite hagati y’imyaka 13 na 65 y’amavuko.

Bafite ubuhanga mu kuririmba no gucuranga
Biyemeje gukora umuziki wa Live
Ntibaciwe intege n’abafana bake
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version