Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakobwa Bakinira PSG Baje Mu Rwanda Guhugura Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakobwa Bakinira PSG Baje Mu Rwanda Guhugura Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2024 11:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Paulina Dudek na Oriane Jean-François bari mu Rwanda muri gahunda yo guhugura abana batorezwa muri PSG Academy Rwanda ku by’umupira ariko no gusura ibyiza by’u Rwanda.

Bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera bahugure abasifuzi ndetse n’abana bakina muri Paris Saint –Germain Academy, ishami ry’u Rwanda.

Gahunda yabo yatangiye kuri uyu wa Mbere  taliki 01, ikazarangira taliki 06, Mata, 2024

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zéphanie Niyonkuru yabahaye ikaze, avuga ko umusanzu wabo mukuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda mu gukina umupira w’amaguru ari ingenzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Zéphanie Niyonkuru

Ati: “ Aho muzajya hose gusura muzahasanga ibyiza by’u Rwanda kandi u Rwanda rwishimira ibyiza rukorana n’Ubufaransa binyuze mu bufatanye bwatanze umusaruro wavuyemo Visit Rwanda ikorana bya hafi na Paris Saint Germain”.

Yababwiye ko Minisiteri izakorana nabo mu Cyumweru bazamara mu Rwanda bahugura abana n’abatoza.

Umuyobozi wa Paris-Saint German Academy witwa Nadia Benmokhtar nawe yavuze ko bazakora uko bishoboka mu Bugesera naho hakaba academy ya PSG ikomeye nk’uko bayishinze muri Huye mu myaka yatambutse.

Ibi kandi ngo niko bizagenda no gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali.

Yatangaje ko kuba u Rwanda ruha abakobwa umwanya wo gukina mu makipe ndetse n’ahandi mu nzego zitandukanye ari ibyo gushima ndetse ko n’Abanyaburayi bagombye kurwigiraho iyo ntambwe.

Intego ya Paris Saint Germain ni uko abana b’u Rwanda bazaba ari abakinnyi beza b’umupira w’amaguru mu myaka 10 iri imbere.

Si abana gusa bazaba baravuyemo abakinnyi ahubwo hari na gahunda yo kuzamura ubumenyi bw’abatoza bakazaba baramaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu gihe gikwiye kiri imbere.

Abayobozi bo muri Minisiteri ya Siporo na RDB bari baje kwakira aba bakinnyi bakomeye muri PSG y’abagore

Paulina Dudek na Oriane Jean-François bavuze ko bishimiye kuba bari mu Rwanda kandi ngo nibwo bw ambere bageze mu Afurika.

Dudek avuga ko mu gihe bazamara mu Rwanda bazakora uko bashoboye bagaha abantu ubumenyi bwo gukina no gutoza.

Oriane nawe avuga ko bazafasha abakobwa bagenzi babo kumenya uko umupira ukinwa ku rwego mpuzamahanga.

Oriane  ukomoka mu birwa bya Guyanne( Intara y’Ubufaransa) yagiye muri Paris Saint Germain taliki 28, Nyakanga, 2022 n’aho Pauline  Dudek ukomoka mu Bufaransa yagiye muri iyi kipe taliki 30, Mutarama, 2018.

Dudek yatangiye gukina umupira afite imyaka 11 y’amavuko atangira akinana n’abahungu kuko nta makipe y’abakobwa abaho.

Icyakora ngo gukina akiri muto byaramufashije kugeza na n’ubu.

Undi we yatangiye gukina afite imyaka itandatu kandi kuva icyo gihe yari captaine w’ikipe yakinagamo.

Bombi bagira abo bana inama yo kudacika intege ahubwo bagomba gukomeza gukora uko bashoboye bagatsinda bakibanda no kugira ikinyabupfura mu mikinire yabo.

Icya mbere ngo ni ukumva mu mitwe yabo ko bazabishobora.

TAGGED:AbakobwaAbanafeaturedGermainParisUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR Yananiwe Gutsinda Muhazi FC
Next Article Nyanza: Umwana Ukekwaho Gusambanya Mugenzi We YAREKUWE By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?