Guverineri w’Intara ya Zamfara yari yashimuswemo abanyeshuri b’abakobwa hafi 300, Bello Matawalle, yemeje ko barekuwe nyuma yo kugirana amasezerano n’abari babafashe bugwate.
Abo bakobwa bashimuswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo bari mu macumbi yabo ku ishuri riherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Guverineri Matawalle kuri uyu wa Kabiri yabwiye Al Jazeera ko abo banyeshuri bameze neza, ariko bajyanywe kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo baba bafite kitahise kimenyekana.
Yagize ati “Uyu munsi twakiriye abo bana bari bagizwe imbohe kuva ku wa Gatanu. Natangije ibiganiro by’amahoro none byatanze umusaruro ufatika. Nta ngurane yigeze yishyurwa umuntu uwo ari we wese. Nari nakomeje kuvuga ko nta muntu tugomba guha ikintu icyo aricyo cyose.”
Polisi ya Nigeria yari yabanje gutangaza ko abashimuswe ari abakobwa 317, ariko Guverineri Matawalle yavuze ko hari hashimuswe 279.
Bimaze kuba inshuro nyinshi muri Nigeria aho abitwaje intwaro bafata abantu bakabagira ingwate cyangwa bakabasambanya ku gahato. Babarekura babanje guhabwa ingurane.
Ikigo SB Morgen gikora ubushakashatsi cyo muri Nigeria giheruka gutangaza ko hagati ya Mutarama 2016 na Werurwe 2020, amabandi ashimuta abantu akabagira ingwate yishyuwe miliyoni nibura $11, kugera ngo arekure abantu yari yagize imbohe.
Mu Ukuboza umwaka ushize abahungu basaga 300 bashimuswe mu ishuri riherereye muri Leta ya Katsina, ari nayo Perezida Muhammadu Buhari avukamo.
Abo bahungu baje kurekurwa ariko bizamura ibikomere by’ishimutwa ry’abanyeshuri 276 b’abakobwa ryabereye mu mujyi wa Chibok wo muri Leta ya Borno mu mwaka wa 2014.
Kugeza magingo aya abo bakobwa bose ntibaraboneka, harimo benshi bikekwa ko bagizwe abagore b’abarwanyi ba Boko Haram babashimuse.