Dukurikire kuri

Imikino

Amafoto: Kigali Car Free Yitabiriwe Na Perezida Kagame Na Madamu We

Published

on

Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 01, Gicurasi, 2022, Abanyarwanda batuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange yiswe Kigali Car Free Day. Barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame nabo bayikoreye mu bindi bice by’uyu Mujyi.

Video yashyizwe kuri Twitter yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali  Bwana Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa bari muri siporo yabereye ahantu hasa na za Rwampara mu Karere ka Nyarugenge ahaherutse kubakwa imihanda mishya.

Ifoto yerekana Madamu Jeanette Kagame ari muri Siporo yo imwerekana ari kuyikorera hafi ya Kigali Convention Center.

N’ahandi muri Kigali naho habereye iriya Siporo imaze kumenyerwa mu Rwanda ndetse yageze no mu bindi bice by’u Rwanda.

 Amafoto:

Aha ni mu Kiyovu urenze kuri I&M Bank

Aho aciye abana baramusuhuza

I Remera muri Gasabo

Uzamuka ugana Kigali Convention Center

Madamu Jeannette Kagame hafi ya Kigali Convention Center

Hirya no hino muri Kigali n’aho yakozwe

Kigali Car Free Day ni umunsi abantu bagororeraho ingingo zabo, nta kinyabiziga gisohora imyotsi kibabyiga