Admiral Joaquim Mangrasse uyobora Ingabo za Mozambique yaraye mu Rwanda mu ruzinduko yagiraniyemo ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda. Abo ni Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga na Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda .
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangarije kuri X ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’uko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwakomeza gutera imbere, cyane cyane mu ruhande rw’uko ingabo z’u Rwanda zazatoza iza Mozambique.
Admiral Mangrasse yagize ati: “ Twaganiriye ku ngingo twakongeramo ubufatanye bwacu mu kurwanya iterabwoba kugira ngo tuzagere ku ntego yo kuririmbura. Ibiganiro byacu byagutse kandi bigera no ku mikoranire mu rwego rw’imyitozo, turebera hamwe n’uburyo bwakoreshwa ngo tugere ku ntsinzi yacu kandi mu buryo burambye.”
Umugaba w’ingabo za Muzambique n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.