Abakora Mu Mabagiro Barasabwa Kugenzura Niba Amatungo Ataribwe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Polisi y’u Rwanda isaba abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo akajyanwa kubagwa.

Uru rwego rwafatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ‘gukangurira’ ababaga kwibanda mu kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Taarifa Rwanda uko iki kibazo kimeze.

CIP Hassan Kamanzi ati: “Byagaragaye ko hari abajyana amatungo mu mabagiro kandi yibwe.”

Ahera aho asaba ababaga amatungo kujya baka abayabazaniye ibyerekana ko yakuwe ahizewe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, Senior Superintendant of Police, (SSP)P B. Kagenza, yasabye abaturage n’abakora mu mabagiro kutemera kubaga itungo ritagira ibyangombwa byemewe.

Ati: “Turakangurira abaturage n’abakora mu mabagiro kujya basaba ibyangombwa by’amatungo mbere yo kuyabaga. Ni ingenzi mu gukumira ubujura no kurinda ko inyama z’amatungo zibwe zigera ku isoko.”

Uretse kuba zibwe, hari n’ubwo ayo matungo aba arwaye bityo akaba yakwanduza abaturage bariye inyama zayo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi nawe asaba abafite amabagiro kwirinda amatungo nk’ayo.

Ati: “Hari igihe ku mabagiro hazanwa amatungo yibwe. Ni ngombwa ko abakora yo basuzuma neza ibyangombwa by’ayo kuko kutabyubahiriza bishobora kubakururira ibihano.”

Umuyobozi w’ibagiro ry’Akarere ka Ruhango Mbaga Daniel nawe yemeza ko hari ubwo bakira amatungo afite icyo kibazo.

Ati: “Hari abaza kugurisha amatungo badafitiye ibyangombwa cyangwa bafite ibituzuye. Twe nk’abakora mu ibagiro, twiyemeje kuyagenzura no gutanga amakuru igihe tubonye ibintu bidakurikije amategeko.”

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage gufatanya n’inzego mu gukumira ubujura bw’amatungo kuko ari bwo ntandaro z’uko azanwa kubagwa cyangwa kurishwa.

Imibare y’amatungo mu Ntara y’Amajyepfo yo mu kiswe Agricultural Household Survey (AHS) 2024 yasohowe n’ikigo cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko muri icyo gihe hari inka 476,740, ihene 538,552, intama 63,582 n’ingurube 406,934.

Ntihavuzwe umubare w’ inkoko, imbata n’inkwavu.

Iyi mibare ni iy’amatungo yose yabaruwe mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka wa 2024, bigashoboka ko ubu (2026) yiyongereye.

Mu Ntara y’Amajyepfo hari amabagiro atandatu yujuje ibisabwa, hakaba n’andi abantu babagiramo bya magendu kandi ibi biri henshi mu gihugu.

Kugira ngo byemerwe ko itungo ari irya runaka, urugero nk’inka, rigomba kuba ryambaye iherena.

Iyo nyiraryo agiye kurigurisha agomba kwitwaza inyandiko isinywe na Mudugudu yemeza ko ari irye, ko ari ubwoko ubu n’ubu, riturutse ibunaka rigiye kubagwa n’ibindi.

Ibimenyetso nk’ibyo, nk’uko Polisi ibivuga, biba bifatika k’uburyo ntawahakana ari irya runaka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *