Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakora Muri Isange Zose Barasabwa Kongera Imikoranire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakora Muri Isange Zose Barasabwa Kongera Imikoranire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2023 3:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yasabye abakora muri za Isange One Stop Center hirya no hino mu Rwanda kongera imikoranire kugira ngo ababagana barusheho guhabwa serivisi zinoze.

Yabivuze ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cy’amahugurwa agenewe abagenzacyaha n’abandi bakora muri za Isange One Stop Centers zo hirya no hino mu Rwanda agamije kurushaho gutyaza ubwenge no kubibutsa ibyiza by’imikoranire.

Col Ruhunga avuga ko Isange One Stop Center ari umwihariko w’Abanyarwanda, iyo ikaba ari nayo mpamvu ituma hari abanyamahanga baza kumva mu Rwanda bikorwa.

Ati: “ Isange One Stop Center ni umwihariko w’Abanyarwanda kubera ko twasanze ari bwo buryo bwiza bwo guhera umuntu wahohotewe cyangwa undi ubikeneye, ubufasha hamwe, adasiragiye.”

Nyuma yavuze ko kugira ngo imikorere ya za Isange ibe myiza kurushaho ari uko buri wese mu bumenyi bwe, yakorana na mugenzi we badahuje ubumenyi mu nyungu z’uwaje abasanga.

Aline Umutoni wari umushyitsi mukuru waturutse muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko bashima imikorere ya RIB mu gufasha abahohotewe kugera ku butabera binyuze mu kubakira, bakabakuraho amakuru y’ibanze afasha mu madosiye agezwa aho ubutabera bubera.

Avuga ko ubufasha RIB itanga binyuze muri za Isange One Stop Centers bugirira akamaro n’abagabo.

Icyakora avuga ko hari abagabo bamwe batajya kuri za Isange kuhavugira ihohoterwa bakorerwa bitewe n’icyo yise ‘kwitinya.’

Abagiye guhabwa amahugurwa bavuga ko biteze ko bazatahana ubumenyi bufatika buzabafasha mu kazi kabo.

Imibare yo mu mwaka wa 2021 yavugaga ko 2% by’abantu bahohoterwa bakageza ibibazo byabo muri za Isange One Stop Centers bari abagabo.

Uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Assoumpta Ingabire niwe wabitangairije abanyamakuru ubwo yari yaje gufungura amahugurwa nk’ayatangijwe  kuri uyu wa Kabiri taliki 10, Ukwakira, 2023.

 

TAGGED:featuredIhohoterwaImikoranireIsangeRuhunga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruhare rw’Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Mu Iterambere Ni Runini- MINAFFET
Next Article Ambasaderi Wa Israel Mu Rwanda Yasezeye Umugabo We Wagiye Kurwana Na Hamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?