Abakora Muri Isange Zose Barasabwa Kongera Imikoranire

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga yasabye abakora muri za Isange One Stop Center hirya no hino mu Rwanda kongera imikoranire kugira ngo ababagana barusheho guhabwa serivisi zinoze.

Yabivuze ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cy’amahugurwa agenewe abagenzacyaha n’abandi bakora muri za Isange One Stop Centers zo hirya no hino mu Rwanda agamije kurushaho gutyaza ubwenge no kubibutsa ibyiza by’imikoranire.

Col Ruhunga avuga ko Isange One Stop Center ari umwihariko w’Abanyarwanda, iyo ikaba ari nayo mpamvu ituma hari abanyamahanga baza kumva mu Rwanda bikorwa.

Ati: “ Isange One Stop Center ni umwihariko w’Abanyarwanda kubera ko twasanze ari bwo buryo bwiza bwo guhera umuntu wahohotewe cyangwa undi ubikeneye, ubufasha hamwe, adasiragiye.”

- Advertisement -

Nyuma yavuze ko kugira ngo imikorere ya za Isange ibe myiza kurushaho ari uko buri wese mu bumenyi bwe, yakorana na mugenzi we badahuje ubumenyi mu nyungu z’uwaje abasanga.

Aline Umutoni wari umushyitsi mukuru waturutse muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko bashima imikorere ya RIB mu gufasha abahohotewe kugera ku butabera binyuze mu kubakira, bakabakuraho amakuru y’ibanze afasha mu madosiye agezwa aho ubutabera bubera.

Avuga ko ubufasha RIB itanga binyuze muri za Isange One Stop Centers bugirira akamaro n’abagabo.

Icyakora avuga ko hari abagabo bamwe batajya kuri za Isange kuhavugira ihohoterwa bakorerwa bitewe n’icyo yise ‘kwitinya.’

Abagiye guhabwa amahugurwa bavuga ko biteze ko bazatahana ubumenyi bufatika buzabafasha mu kazi kabo.

Imibare yo mu mwaka wa 2021 yavugaga ko 2% by’abantu bahohoterwa bakageza ibibazo byabo muri za Isange One Stop Centers bari abagabo.

Uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Assoumpta Ingabire niwe wabitangairije abanyamakuru ubwo yari yaje gufungura amahugurwa nk’ayatangijwe  kuri uyu wa Kabiri taliki 10, Ukwakira, 2023.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version