Jean Claude Gaga uyobora Ikigo Airtel Money yaraye abwiye Taarifa ko guhera mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, umubare w’Abanyarwanda bakoresha Airtel Money wikubye kane.
Avuga ko byatewe ahanini na Polikiti yashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda yorohereje abantu, ikuraho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga, bikaba byari mu buryo bwo gufasha abaturage kudahendwa kuko muri kiriya gihe ubukungu bwari bwifashe nabi.
Mu Rwanda humvikanye bwa mbere ubwandu bw’Icyorezo COVID-19 taliki 14, Werurwe, 2020.
Ntibyatinze Guverinoma iraterana yanzura ko Abanyarwanda hafi ya bose baguma mu ngo zabo kugira ngo hatagira uhura n’undi akamwanduza.
Abantu bacye bakora mu nzego z’ubuzima zikenerwa kurusha izindi nibo bemerewe kuva mu ngo zabo bakajya mu kazi.
Kubera ko abari basigaye mu ngo bagombaga kubona uko bahaha, ibigo bitanga serivisi za banki, guhererekanya amafaranga nazo zakomeje gukora.
Muri izo nzego harimo na Airtel Money.
Bidatinze Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’ubucuruzi batangaje ko igipimo abantu bakoreshaga boherereza cyangwa bakira amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga cyikubye inshuro nyinshi.
Ku ruhande rwa Airtel Money, Jean Claude Gaga avuga ko umubare w’abayikoreshaga wikubye kane.
Mu Banyarwanda bakabakaba miliyoni 13.5, abagera kuri Miliyoni eshatu bakoresha Airtel Money.
Ku byerekeye ahiganje abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga mu kwakira no kohererezanya amafaranga , Gaga yavuze ko mu Mijyi ari ho biganje ariko ngo no mu cyaro imibare irazamuka.
Abajijwe ku zindi serivisi yavuze ko ubusanzwe Airtel Money ari ikigo ukwacyo, gicungwa na Banki nkuru y’igihugu mu gihe hari ikindi kigo kitwa Airtel Rwanda gitanga serivisi z’itumanaho na murandasi cyo gicungwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA.
Icyakora ngo muri rusange byose biterwa na serivisi itangwa kuko murandasi yo ikoreshwa mu bice by’imijyi kurusha uko bimeze mu Cyaro.
Ku byerekeye guhamagara no kwitaba ngo n’aho imibare irazamuka.
Tugarutse kuri Airtel Money, iki kigo gifite icyicaro Nyarutarama giherutse gutangiza uburyo bwo kwakira no kohererezanya amafaranga binyuze ku murongo uwo ari wo wose umuntu akoresheje.
Muri Nyakanga, 2022 hazatangizwa ubukangurambaga bwo kuwumenyesha abantu bose binyuze mu biganiro bizatangwa n’icyamamare KNC hirya no hino mu Rwanda.