Abakoresha Intwaro Gakondo Bakica Abaturage Ntibazihanganirwa- CP Kabera

Hagiye gushira igihe ‘kinini’ hirya no hino mu Rwanda humvikana abantu bishe abandi bakoresheje inyundo, imihini, umuhoro cyangwa izindi ntwaro gakondo. Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko abakora ibyo bintu ‘batazihanganirwa’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhangana na bariya bantu kandi ngo bigomba gucika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ntavuga izo ngamba zafashwe izo ari zo ariko asaba abafite imigambi yo kubuza Abanyarwanda kugoheka kuyireka kuko bitazabahira.

Ubwicanyi cyangwa gukomeretsa bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda bigakorwa n’abajura cyangwa abandi bantu bapfa imitungo.

- Advertisement -

Hari umusore muto uherutse kwica mugenzi we bapfa agataro k’ibijumba batemeranyijeho mu kugabana.

Undi musore aherutse kwica umwarimu wa Kaminuza nyuma yo guhabwa avance ya Frw 70,000 ku mafaranga Frw 300,000 yari yemeranyijwe n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga.

Mu mezi make ashize hari undi musore wo muri Nyamasheke wishe Nyina amuziza ko yari yaranze kumuha isambu yifuzaga kandi yari yaramuhaye umugabane undi akawurya.

Vuba aha hari undi mugabo uherutse kwica umwana we amucamo ibice abita mu musarane kubera ko ibyo yari amwizeyemo byo kuzaba umukire yabitegereje akabibura kandi yari yaramubyaye ku mugore batabanaga.

Abakora ibi bikorwa bose n’ababiteganya bahawe umuburo n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ko bitazabahira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version