Amerika Yifashe Impungenge Kubera Amakuru Yayo Y’Ubutasi Yatangajwe Itabizi

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatunguwe no kumva ko hari inyandiko 100 zatangajwe itabizi zirimo imigambi yazo mu ntambara ya Ukraine ndetse n’indi migambi y’ubutasi Washington yakoraga ku bihugu by’inshuti zazo nka Koreya y’Epfo, Turikiya, Israel n’ibindi kandi mu ibanga.

Minisiteri y’ingabo z’Amerika iri kuganira n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano n’iperereza ry’Amerika ngo bungurane ibitekerezo byo kureba aho ziriya mpapuro zaba zaraciye ngo zijye hanze.

Ni inyandiko zikomeye k’uburyo itsinda ry’abantu bacye bashinzwe gusuzuma no gusesengura amakuru y’ubutasi ari bo bonyine bari bazifiteho uburenganzira.

Kuba izi nyandiko zarageze hanze, byatumye abaturage b’Amerika bibaza ku mutekano w’ibintu by’amabanga igihugu cyabo kibitse.

- Advertisement -

Inyandiko bivugwa ko zageze hanze mu buryo bw’amayobera, zatangiye guhererekanywa mu mpera z’Icyumweru gishize.

Umwe mu bakozi ba  Minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko umujinya ari wose mu byumba byayo.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Umuntu watangaje biriya bintu yaratugambaniye ku rwego rwo hejuru.”

Umukozi ushinzwe kuvugira Minisiteri y’ingabo z’Amerika witwa Chris Meagher yabwiye itangazamakuru ko Minisiteri akorera yatangiye gusuzuma yitonze uko amakuru ahererekanywa n’uyahabwa kugira ngo harebwe niba nta hantu haba harabaye icyuho kigatuma ibintu bijya ku karubanda.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano (Rtd) Gen Lloyd Austin amaze iminsi micye akoresha inama n’abandi bayobozi muri Pentegone ngo barebere hamwe niba nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bakekwaho uruhare mu gutuma ariya makuru ajya ku karubanda.

Lloyd Austin n’abo bakorana bari mu gihirahiro cyo kumenya uwaba yarabavuyemo akamena amabanga y’igihugu

Amakuru y’ubutasi arebana n’uruhare rw’Amerika muri Ukraine yatangiye kugaragara mu minsi micye ishize, agaragarira ku rubuga nkoranyambaga ruhuza abantu bakunda gukina imikino kuri mudasobwa rwitwa Discord.

Hari umukozi wo muri Minisiteri y’ingabo y’Amerika udatangazwa amazina wavuze ko bibabaje kuba ziriya nyandiko zitabonetse ziri mu buryo bw’impapuro zifatika gusa ahubwo zabonetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga, electronic form.

Bamwe bavuga ko amakuru akubiye muri ziriya nyandiko akomeye kurusha ayo Edward Snowden yashyize hanze mu myaka 10 ishize.

Impamvu ni uko aya makuru yerekana ibyerekeranye n’intambara yo muri Ukraine kandi akaba ari ‘amakuru akiri mashya.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version