Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Ba APR FC Bashinjwe Gushaka Kuroga Abakinnyi Ba Kiyovu Sports
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakozi Ba APR FC Bashinjwe Gushaka Kuroga Abakinnyi Ba Kiyovu Sports

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2023 4:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Nzeri, 2023 bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu ku bw’icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Mu basirikare bakurikiranywe harimo babiri bafite ipeti rya Major ari bo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager na Maj Dr Erneste Nahayo usanzwe ari muganga w’Ikipe.

Bareganwa n’uwitwa Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC n’umusivili witwa Bizimana Bilali.

Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa imyaka itatu ariko inteko iburanisha itegeka ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13, Ukwakira, 2023.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.

Muri uyu mukino APR FC yatsinze Kiyovu ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande ya Frw 500,000.

Ifoto:Major Uwanyirimpuhwe@Igihe.com.

TAGGED:APRFCfeaturedKiyovuRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Kubakwa Labo Ipima Ubuziranenge Bw’Umwuka Abanyarwanda Bahumeka
Next Article Umutekano Wakajijwe Aho Radio Y’Uburundi Ikorera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?