Abakozi Ba APR FC Bashinjwe Gushaka Kuroga Abakinnyi Ba Kiyovu Sports

Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Nzeri, 2023 bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu ku bw’icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Mu basirikare bakurikiranywe harimo babiri bafite ipeti rya Major ari bo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager na Maj Dr Erneste Nahayo usanzwe ari muganga w’Ikipe.

Bareganwa n’uwitwa Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC n’umusivili witwa Bizimana Bilali.

Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa imyaka itatu ariko inteko iburanisha itegeka ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13, Ukwakira, 2023.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.

Muri uyu mukino APR FC yatsinze Kiyovu ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande ya Frw 500,000.

Ifoto:Major Uwanyirimpuhwe@Igihe.com.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version