Abakozi Ba RBC Bari Bakurikiranyweho Miliyari Frw 3 Barekuwe

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bakurikiranwagaho gutanga isoko rya miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyari Fw 3)k’umukozi mugenzi wabo.

Ni icyemezo  cyasomwe Taliki ya 13 Ukuboza 2022 ni ukuvuga kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Ukuboza, 2022.

Abari bakurikiranywe ni Kamanzi James, Ndayambaje Pierre, Kayirangwa Leoncie, Ndayisenga Fidèle, Nsengumuremyi, Jean Marie Vianney na Basabose Tharcisse.

Ubushinjacyaha bwabashinjaga gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo kugira akagambane, gufata icyemezo hashingiwe ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Mu mwanzuro w’Urukiko kandi harimo ingingo ivuga ko hari impamvu zikomeye zituma Fidèl Rwema wari rwiyemezamirimo ‘akekwaho icyaha’ cyo guhabwa isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi ba RBC bafungurwa ariko uyu  Rwema Fidèle agakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Rwema yatanze ingwate ngo akurikiranwe ari hanze zitahabwa agaciro kubera ko ngo ashobora kuzatoroka ubutabera.

Ubutabera kandi buvuga ko bwazagorwa no kumubonera igihe, bikiyongeraho ko  n’icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Mu iburanisha ryo ku wa 8 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2020, Akanama ka RBC gashinzwe amasoko kahaye isoko sosiyete ya Rwema, rifite agaciro karenga Miliyari Frw 3 n’ubwo abakagize ‘bari bazi’ ko ari umukozi w’iki kigo kuva mu mwaka wa  2013.

Mu nyandiko y’iburanisha y’icyo gihe hari handitsemo ko ryari isoko ryo gutanga ibikoresho byo mu buvuzi nk’uko byatangajwe mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko James Kamanzi yemeje iryo soko kandi azi neza ko Rwema yakoreraga RBC kandi akaba ari we wamusinyiye ibaruwa imwinjiza mu kazi.

Urukiko rwabajije Kamanzi  niba ari we wamusinyiye koko ibaruwa imwinjiza mu kazi, undi asubiza ko bitavuze ko byanze bikunze yagombaga kuba amwibuka kubera ko yasinyiye benshi.

Abandi batanu bagize Akanama gashinzwe amasoko na bo bazamuye ingingo imeze nkiya Kamanzi bavuga ko batari bazi ko Rwema ari umukozi wa RBC.

Umucamanza yamubajije niba bitari biri mu nshingano z’abagize akanama k’amasoko gukora ubucukumbuzi buhagije bityo bakamenya uwo bagiye guha isoko.

Uwitwa Ndayambaje yasubije  ko itegeko ritabisabaga keretse mu gihe ‘hari ikintu gitumye bagira amakenga’ mu gihe isoko rigiye gutangwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubafunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Inteko iburanisha yarihereye isanga  nta mpamvu zikomeye zatuma aba bakozi bafungwa by’agateganyo bategeka ko bahita bafungurwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version