Bavuga Ko Guverinoma Y’u Rwanda ‘Yabimye’ Miliyari Frw 8 Yabagombaga

Ibigo bitwara abagenzi bigera kuri 26 bivuga ko hari Miliyari Frw 8 Guverinoma y’u Rwanda yabambuye kandi yaragomba kuyabishyura kugira ngo bazibe icyuho batewe n’uko Leta yigeze kubasaba gutwara abaturage ku giciro gito, nayo ikabunganira.

Si ubwa mbere ishyirahamwe ry’abashoferi basaba Guverinoma kubaha amafaranga yemeye ariko ntibikore.

Muri Gicurasi,  2022,  hari abasabaga Miliyari Frw 3 ariko nabo barategereje amaso ahera mu kirere.

Abagize ibigo 26 bitabaje Taarifa ko ngo ibavuganire, bemeza ko bandikiye inzego za Leta zirimo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’iy’uburezi ariko ibibazo byabo byahejejwe mu tubati.

- Advertisement -

Amabaruwa banditse basaba kurenganurwa tuyafitiye kopi.

Kutishyurwa byarabahombeje ariko banababazwa n’uko n’inzego za Leta bitabaje zabimye amatwi.

Uvugira aba bashoferi witwa Theoneste Mwunguzi yabwiye Taarifa ko kuba Guverinoma yarabimye amatwi byarabakenesheje ariko ngo nta kundi babigenza.

Ati: “ Nta mbaraga dufite zo guhangana na Leta ariko birababaje kuba dushonje kandi Leta yari yaraduhaye isezerano ryadukura mu bukene.”

Mwunguzi avuga ko iyo barebye basanga nta cyizere cy’uko hari ikizakorwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye  igihugu akamaro, RURA, gisubiza itangazamakuru ko ikibazo cy’abo bantu kiri mu maboko ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Umwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa, ishami ry’Icyongereza, ko iriya dosiye iri mu maboko y’ushinzwe ikigega cya Leta, bamwita State Treasurer.

Nawe nta bisobanuro  atanga kuri iki kibazo.

Muri Gicurasi, 2022, abashoferi bari batubwiye ko baberewemo na Leta Miliyari 3Frw yagombaga gutangwa avuye mu kigega cy’ingoboka kitwa  Economic Recovery Fund (ERF).

Yari amafaranga y’ibirarane by’amezi atatu, ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Mata, 2022.

Abashoferi n’abandi bakora muri biriya bigo 26 ni abantu 5,000.

Bakoresha bisi( buses) na coasters zigera ku 1000.

Bari kwibaza niba bizaba ngombwa ko bandikira Umukuru w’Igihugu ngo abavugire babone ayo bemerewe.

Ese bazarenganurwa nande kandi ryari?

Abatwara Abagenzi Mu Buryo Bwa Rusange Barashaka Kongera Kwandikira Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version