U Rwanda Rwasinyanye Na NASA Amasezerano Y’Imikoranire

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo yasinyanye na NASA yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo witwa Sen Bill Nelson amasezerano agenga iby’isanzure bita Artemis Accords.

Uyu muhango wari uhagarariwe na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we uyobora Cameroun witwa Paul Biya  nk’uko itangazo rya Rwanda Space Agency ribyemeza.

Sen Bill Nelson

Bombi bari muri Amerika mu Nama yayihuje n’ibihugu by’Afurika kugira  ngo harebwe uko umubano w’impande zombi  zakomera.

U Rwanda na Nigeria nibyo bihugu bya mbere by’Afurika bisinye amasezerano ya Artemis Accords.

- Advertisement -

Umugambi w’u Rwanda ni ukwagura imikoranire n’ibihugu mu nzego z’ubucuruzi ariko rukanashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu by’ubushakashatsi mu kirere bugamije kurinda inyungu zarwo aho ziri hose ku isi.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire yagize ati: “ u Rwanda rusanganywe umugambi wo guteza imbere ikoranabuhanga muri byinshi haba mu itumanaho, mu bucuruzi n’ahandi. Aya masezerano dusinye azatuma u Rwanda rugira n’ubushobozi bwo gucunga isanzure  mu buryo bufatika kandi bwihagazeho muri Afurika.”

Ingabire avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwakoze uko bushoboye kugira ngo buhe Abanyarwanda ikoranabuhanga bakeneye kugira ngo biteze imbere mu bucuruzi no mu zindi nzego z’ubuzima.

Col Francis Ngabo avuga ko ariya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere imishinga yo kuzamura imicungire y’isanzure hagamijwe amahoro no gufashanya mu bucuruzi buzira amacenga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo

Ati: “ Amasezerano ya Artemis atwereka ko abishyize hamwe nta kibananira. Ni ikintu kitwibutsa ubushobozi muntu yagaragaje ubwo yajyaga kandi akava ku kwezi azanye bimwe mu byo yahasanze. Ibi kandi biri mu nshingano zacu nka  Rwanda Space Agency.”

u Rwanda rwasinye aya masezerano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version