Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi Ba REG Bari Mu Biba Ibyuma By’Amashanyarazi-RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi Ba REG Bari Mu Biba Ibyuma By’Amashanyarazi-RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2023 7:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyo bangije amashanyarazi bihenda benshi
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha  ruvuga ko rwaje kubona ko mu bantu biba intsinga baba barimo abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, REG.

Umuvugizi warwo Dr. Thierry B. Murangira aherutse kubwira RBA ko basanze mu bantu bafashwe harimo abakozi b’uru rwego.

Avuga ko abajya kwiba intsinga z’amashanyarazi atari abantu bose ahubwo ari abazi iby’amashanyarazi.

Ikindi ngo ni uko baza bafite ibikoresho byo gukora amashanyarazi bigakorwa hagamijwe kujijisha abaturage.

Murangira avuga ko ibyo aba bantu bakora bigira ingaruka zikomeye ku iterambere rusange ry’abaturage kuko iyo amashanyarazi abuze bidindiza iterambere kandi bikaba batera urupfu ku bantu barimo ababagirwa kwa muganga, indembe zikeneye umwuka, kugorana mu byo gucunga umutekano kuko ibisambo bikunda umwijima n’ibindi bibi.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira

Muri icyo kiganiro yahaye RBA mu minsi yashize, Dr. Murangira avuga ko abantu bagombwe kujya babaza abantu baje gukora amashanyarazi niba bafite amakarita abaranga kuko hari abitwaza ko bakorera REG bakaza gukora ibyo byaha kuko abantu baba bari bubizere.

Ikindi avuga ni uko akenshi abakora ibyo byaha baba bashaka icyuma kiri imbere mu rutsinga gikoreshwa muri byinshi birimo n’imitako bita imiringa kuko ubundi imbere mu rutsinga habamo akuma bita umuringa ari ko Cuivre mu Gifaransa cyangwa Copper mu Cyongereza.

Abakora ibyo byaha basabwa kubireka kuko iyo bafashwe bahanwa nk’abantu bakoze ibyaha bikomeye kuko bidindiza iterambere rusange.

Abaha ubutumwa ko iyo urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa ibihano bikomeye birimo gufungwa hagati y’imyaka itatu n’itanu cyangwa ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 5.

TAGGED:AmashanyarazifeaturedMurangiraREGRIBUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahanze Udushya Mu By’Inganda Batewe Ingabo Mu Bitugu Na Leta
Next Article Rwanda: Ahavungirwa Amadolari ($) Hafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?