Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakurikiranira Hafi Nyiragongo Baratanga Umuburo!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Abakurikiranira Hafi Nyiragongo Baratanga Umuburo!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2021 5:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu miterere n’imikorere y’ibirunga mu mpera z’Icyumweru gishize(hari ku wa Gatandatu tariki 24, Nyakanga, 2021) basohoye itangazo ribwira abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ibyo bitwararika birimo n’isuku kubera ivu ryo muri kiriya kirunga riherutse gutumukira mu kirere.

Ivu ryo mu kirunga riba ririmo uburozi bwinshi buterwa n’ibinyabutabire birigize cyane cyane carbon.

Ririya tangazo rivuga ko abahanga mu mikorere y’ibirunga bakorera mu gace gaturanye na Nyiragongo, i Goma baherutse kubona ikirundo cy’ivu ryari ryarirundanyije mu munwa wa Nyiragongo nyuma y’uko iruka( ni mu minsi mike ishize) rirundumukira mu kirunga imbere irindi ritumukira mu kirere.

Ikigo cya bariya bahanga kitwa Obsèrvatoire Volcanologique de Goma cyanditse ririya tangazo kivuga ko abantu bakwiye kwitondera ibiribwa n’ibinyobwa basarura cyangwa bahaha mu bice bituranye na Nyiragongo kuko bishobora kubatera uburwayi baramutse babiriye bitaronze neza.

Itangazo riburira

Bavuga ko ubu burwayi bushobora guterwa n’uko ririya vu ryagwa ku biribwa nabo bakabirya bityo ryagera mu myanya y’ubuhumekero bikaba byayangiza.

Bemeza ko kuba hari ivu ryinshi riherutse gusenyuka aho ryari ryarirunze rikagwa mu nda ya Nyiragongo bidashobora guteza umutingiro cyangwa iruka ryayo, ariko nanone ngo rishobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Ivu ryo mu Kirunga…

Ivu ryo mu kirunga ni uruvange rw’amabuye, umwuka n’ibindi bintu biba mu kirunga biba byaratwitswe n’umuriro w’inkekwe uba mu nda y’ikirunga, hanyuma nyuma yo kuruka bigahora, bigafatana ‘bikaba ivu.’

Byumvikane neza ko ivu rivugwa aha ritandukanye n’ivu ryo mu ziko kuko byose biterwa n’ibigize ikintu cyahiye.

Ni nk’uko ivu ry’amashara ritandukanye n’ivu ry’imbagara.

Ngiyo Nyiragongo ubwo iheruka kuruka.

Ivu ryo mu kirunga riba rigizwe n’utuntu duto cyane, dufite umurambararo wa milimetero ebyiri. Riba ririmo utunogo twinshi bityo bigatuma rigira ireme bwite rito, ibyo bita ‘Low density’ mu Cyongereza.

Nyuma y’uko ikirunga kirutse, ibintu byose bigize amahindure byasigaye ku munwa wacyo bigenda byuma gahoro gahoro, bimwe bikuma vuba kurusha ibindi bitewe n’ireme bwite bifite.

Ibitanga ibindi guhora nibyo byuma vuba kandi buri gihe biba ari byo bifite ireme bwite rito, ni ukuvuga ko buba bitaremereye.

Rya vu twavuze haruguru riba ryoroshye k’uburyo umuyaga ushobora kuritumura ukarigeza mu bilometero byinshi uvuye aho ikirunga kirumbaraye.

Hari inyandiko ya National Geographic ivuga ko iyo ririya vu ari ryinshi, riba rishobora kubangamira indege mu kirere.

Iyo ari ryinshi mu kirere rishobora gutuma indege zigendera ku butumburuke bwo hasi zihura n’ibibazo by’imikorere, bikaba byateza impanuka.

Ikindi ni uko ririya vu iyo rimanutse rikajya ku butaka cyangwa mu kirere kirimo umwuka abantu bahumeka, ryangiza ibihaha byabo, rikabatokoza bikomeye ndetse bigatera n’amazuru kugira ubushyuhe bubabaza, ibyo bita ‘nose irritation’ mu Cyongereza.

Ivu ry’ikirunga rifite ubushobozi bwo kumara imyaka myinshi mu kirere rigitembera.

 

TAGGED:AbahangafeaturedGomaIkirungaIvuNyiragongoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngabo Z’U Rwanda Muri Mozambique Tubafatiye Iry’Iburyo
Next Article Abadepite Ba Uganda Barashaka Miliyoni 30$ Zo Kugura Imodoka Nshya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?