Abakuru Ba EAC ‘Bazaterana’ Bige Ibyerekeye Itorwa Ry’Umunyamabanga Mukuru

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba bagejejweho inyandiko ibamenyesha ko hari Inama yabo iteganyijwe tariki 27, Gashyantare, 2021. Tariki 25, Gashyantare, 2021 hazaba habanje kuba iya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Hazigwa ku ngingo yerekeye itorwa ry’Umunyamabanga mukuru uzasimbura Mfumukeko.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Bwana Liberat Mfumukeko yagize ati: “ Nshingiye ku biganiro nagiranye n’Abagize Inama Nkuru y’uyu Muryango, Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwatumije Inama Isanzwe ya 40 izahuza Abaminisitiri ikazaba hagati y’itariki ya 22 na 25, Gashyantare, 2021 ikazabera Arusha muri Tanzania.”

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bamenyeshejwe iby’iriya nama ni ab’u Burundi, u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.

Mfumukeko yavuze ko EAC kandi yatumije Abakuru b’ibihugu bigize EAC ikazaba tariki 27, Gashyantare, 2021, hakaza ari ku wa Gatandatu.

- Advertisement -

Izaba ari Inama ya 21 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Ikintu k’ingenzi kizigwaho ni ukureba uko hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango uzawuyobora muri Manda itaha.

Hazigwa kandi ku ngingo y’amatora y’Abacamanza bagize Urukiko rwa EAC, hamwe no kureba uko hakwigwa ku migambi yo guteza imbere ibikorwa remezo byo muri EAC muri 2021-2024.

Indi ngingo iri ku rutonde rw’ibizigwa ni ukureba uko ibihugu byakwivana mu ngaruka byatewe n’Icyorezo COVID-19 cyane cyane iz’ubukungu.

Perezida Paul Kagame niwe uyoboye Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC izaterana tariki 27, Gashyantare, 2021(Photo@Frickr: Urugwiro Village)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version