Umuhanzi Jules Sentore yasohoye indirimbo yise ‘Mama’. Muri yo ashimira Nyina ko yamureze neza akaba yitunze kandi afite ishema mu rungano rwe. Nyina wa Jules Sentore yitwa Fanny Umutako.
Yitabye Imana tariki 14, Werurwe 2018, azize kanseri. Umutako Fanny ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, akaba akurikira Masamba Intore uyu akaba Nyirarume wa Jules Sentore.
Igitero cya mbere cy’indirimbo ‘Mama’, Jules Sentore agira ati: “Reka nkurate nkuvuge ukuri mubyeyi, amezi icyenda mu nda yawe udahuga wanga ko mpungabana, mutima mwiza uzira umunabi, uri mudasumbwa urenze umwamikazi, undutira ibikomangoma ntako bisa kuvuga urwo wantuye. Bintera ishema kwitwa uwawe, Mama…”
Mu bantu bumvise iyi ndirimbo bakayitangaho ibitekerezo harimo na Hon Edouard Bamporiki.
Ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ushinzwe umuco.
Yanyuze ahatangirwa ibitekerezo ati: “Urakoze cyane Ntore Sentore, n’aha uratoje.”
Mu butumwa bwa Jules Sentore buherekezwa n’iyi ndrimbo yavuze ko ayituye ababyeyi bose b’abagore.
Iyi ndirimbo nshya ya Jules Sentore ije isanga iyitwa ‘Intango’ yaherukaga gusohora.
Muri iyi ndirimbo agaragaza ifoto ari kumwe na Nyina Umutako Fanny.
Indirimbo ‘Mama’
https://www.youtube.com/watch?v=HsA7PoijlU4&feature=youtu.be&ab_channel=SentoreJules