Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakuru Nibo Ntandaro Y’Agahinda K’Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakuru Nibo Ntandaro Y’Agahinda K’Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2023 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 20, Ugushyingo, 2023 muri Marriot Hotel i Kigali harabera igikorwa u Rwanda rwifatanyamo n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana.

Ariko se muri rusange abana b’Abanyarwanda babayeho bate?

Uko abana bo kwa runaka babayeho nibyo bigena imikurire yabo, haba mu gikuriro gisanzwe, mu mbamutima no mu bwenge.

Imibereho y’abaturage muri rusange niyo igena imibereho y’igihugu bityo n’abana bo mu gihugu runaka bagakura kandi bakabaho mu buryo buhuje n’uko igihugu cyabo gitekanye muri rusange.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye u Rwanda, hari ibyakozwe ngo abana barwo babeho neza ariko inzira iracyari ndende.

Amakimbirane mu ngo niyo soko yo guhungabana kw’abana, bamwe bikabaviramo guta ishuri, gutwara inda zitateganyijwe cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubutumwa bugufi Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya yashyize kuri X yavuze ko abantu bakuru bagomba guharanira uburenganzira bw’umwana, bagaharanira ubuzima n’imibereho ye myiza, uburezi bwiza, imirire iboneye no kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Minisitiri Dr. Uwamariya ibyo avuga ni byo.

Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya

Icyakora abantu bakuru bo bisa n’aho bibuka abana ari uko ibindi byose byamaze gukemuka.

- Advertisement -

Ababyeyi bo mu Mujyi batwawe no gushaka ifaranga n’aho mu cyaro batwawe no kunywa inzoga.

Imibereho yo mu Mujyi ituma ababyeyi bazinduka inkoko zibika bajya gushaka umugati, bagataha batagangaye kubera umunaniro ntibamenye neza uko abo bibarutse biriwe.

Mu cyaro ho iyo ababyeyi( cyane cyane abagabo) bahinguye cyangwa bakitse imirimo runaka baruhukira ahari urwagwa ruryoshye.

Haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, imihihibikano y’ababyeyi bashaka ubuzima ituma batabonera abana umwanya nyawo wo kubumva no kubaha iby’ibanze mu mikurire yabo.

Ibi kandi urareba ugasanga atari ibintu bizarangira ejo.

Kutabonera abana umwanya uhagije bigendena no kutabona umwanya uhagije kuri buri wese mu bashakanye ngo aganire na mugenzi we.

Amakimbirane kandi akenshi ni aho ava!

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Assoumpta Ingabire yigeze kuvuga ko amakimbirane mu muryango ari yo ntandaro y’ibikorwa bidahwitse bikorerwa abana nk’imirimo irenze ikigero cyabo, bikabagira ho ingaruka mbi.

Kuri we inshingano nyamukuru ababyeyi bafite ni uguharanira kubaka ‘umuryango ushoboye kandi utekanye.’

Yabivugiye mu Karere ka Kicukiro ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika uba buri tariki 16 Kamena.

Ku byerekeye iterambere ry’umwana w’Umunyarwanda, Sosiyete sivile isaba ko ingengo y’imari igenerwa imibereho myiza y’abana yakongerwa.

Ivuga  ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.

Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo.

Ibi kandi ngo ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamuwe nk’uko umushinga wayo uherutse(mu mwaka wa 2022) kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ngo uzasuzumwe ubivuga, hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere abana yagabanutse kandi yari kuzabafasha kugira ubuzima bwiza.

Hamwe mu ho bavuga ko yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.

Inyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702,  mu gihe mu mwaka wa 2022 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw  354,925,346,160 .

Ni igabanuka ringana na 18.3%.

Ahandi herekana ko hari ibyagombye kongerwa mu ngengo y’imari igenewe umwana n’imibereho ye myiza nk’uko sosiyete sivile ibivuga ni mu rwego rw’ubuzima bw’umwana ‘na Nyina.’

Mu mwaka wa 2021 uru rwego rwahawe Frw 127,629,814,233  mu gihe mu mwaka wa 2022 inyandiko y’ingengo y’imari y’agateganyo ivuga ko mu mwaka wa 2022 uru rwego rwateganyirijwe Frw 45,071,665,076 bingana n’igabanuka rya 64.7%.

Ku byerekeye ingengo y’imari yagenewe kuzamura imirire iboneye ku bana bafite munsi y’imyaka itanu binyuze muri Ongera, inyandiko ibivugaho iteganya ko intego ari uko  abana bose( bangana na 100%) bazahabwa buriya bufasha.

Ubu bufasha bwagenewe Frw 8, 902, 464, 845 kandi ngo aya  mafaranga abo muri sosiyete sivile bavuga ko adahagije, ko yagombye kongerwa.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa witwa Evariste Murwanashyaka mu mwaka wa 2022 yabwiye Taarifa ko icyo Sosiyete sivile isaba abategura ingengo y’imari ari uko bakomeza kujya bumva ibyifuzo by’abaturage mu igenamigambi.

Evariste Murwanashyaka

Yagize ati: “Uruhare rw’umuturage rugomba kugaragara kandi n’abana bagahabwa umwanya bagatanga ibyifuzo byabo ku itegurwa ry’ingengo y’imari kuko bo bagira ibibazo byihariye.”

TAGGED:AbabyeyiAmakimbiranefeaturedGuverinomaImariImirireIngengoMpuzamahangaRwandaUmunsiUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gaze Niyo Yatwitse Gare Ya Musanze
Next Article U Rwanda Rurashinja UNHCR Uburyarya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?