Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abamasayi Bazunguza Imari Ibyabo Bigiye Gusubirwamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abamasayi Bazunguza Imari Ibyabo Bigiye Gusubirwamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2023 10:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaraye bubwiye itangazamakuru ko igihe kigeze ngo Abamasayi bazunguza imari bagane amasoko nk’abandi Banyarwanda nibitaba ibyo bahagarike ubwo bucuruzi.

Abamasayi bamaze imyaka myinshi mu Rwanda, bakaba bagaragara cyane  cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba.

Byagora umuntu kubona Umumasayi i Huye , i Burera, cyangwa i Karongi na Nyamasheke.

Mu byo bacuruza higanjemo imirimbo y’abagabo n’abagore, bakiyongeraho inkweto, amakofi, imikandara n’ibindi bitatse mu masaro.

Aba bacuruzi bakomoka muri Kenya na Tanzania.

Ubucuruzi bwabo babukora batembera, bakava mu gace kamwe bakajya mu kandi bashaka uwabagurira.

Icyakora umujyi wa Kigali uvuga ko ibi bidakwiye kuko ari akajagari kandi bikaba bihabanye n’uburyo washyizeho w’uko abacuruzi bose bagomba kugira aho bakorera hazwi.

Ni mu rwego rwo guca akajagari ariko no kumenya aho ubwo bucuruzi bukorerwa kugira ngo busore.

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Meya w’Umujyi, Pudence Rubingisa yabwiye itangazamakuru ko abazunguzayi b’Abamasayi bafatwa kimwe n’abandi bityo nabo bakwiye kujya mu masoko cyangwa amaguriro azwi.

Yeruye ko nibatabikurikiza, ubucuruzi bwabo buzahagarikwa.

Rubingisa ati: “ Twasanze harimo icyuho mu buryo twita ku kibazo cyabo no kubashakira aho bacururiza. Ni ukubaha igishoro no kubakurikirana kugira ngo ugize ikibazo hagati aho afashwe.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko DASSO n’abandi bakora Irondo ry’Umwuga bahuguwe uko bazahangana na kiriya kibazo ntawe bahungabanyije.

Meya Rubingisa avuga ko intego ari uko ibintu bizakorwa neza, ntihagire umuntu ujya mu mirya n’aba Massai.

Lt Col Vianney Higiro uyobora Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru aherutse kuvuga ko ari ngombwa kudashira amakenga Abamasayi.

Yavuze ko ari ngombwa kuko Abamasayi ari abantu bagera henshi, bafite imiguru y’inkweto idakunze guhindagurika bityo, kuri we, ni ngombwa ko abo bantu bacungirwa hafi.

Asa n’uwashaka kumvikanisha ko hari abantu bashobora kubihishamo bagateza umukano muke.

Umubare w’Abamasayi baba mu Rwanda ntabwo uzwi.

Icyakora baturuka muri Kenya no muri Tanzania.

Nta mubare w’Abamasayi uzwi ariko hazwi iby’abatuye ibihugu baje baturukamo baba mu Rwanda.
TAGGED:AbamasayiDASSOfeaturedRubingisaRwandaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Ruributswa Ko Amahoro Ari Yo Majyambere
Next Article Intambara Ya Sudani Ishobora Kwagukira Mu Bindi Bihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?