Abamasayi Bazunguza Imari Ibyabo Bigiye Gusubirwamo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaraye bubwiye itangazamakuru ko igihe kigeze ngo Abamasayi bazunguza imari bagane amasoko nk’abandi Banyarwanda nibitaba ibyo bahagarike ubwo bucuruzi.

Abamasayi bamaze imyaka myinshi mu Rwanda, bakaba bagaragara cyane  cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba.

Byagora umuntu kubona Umumasayi i Huye , i Burera, cyangwa i Karongi na Nyamasheke.

Mu byo bacuruza higanjemo imirimbo y’abagabo n’abagore, bakiyongeraho inkweto, amakofi, imikandara n’ibindi bitatse mu masaro.

Aba bacuruzi bakomoka muri Kenya na Tanzania.

Ubucuruzi bwabo babukora batembera, bakava mu gace kamwe bakajya mu kandi bashaka uwabagurira.

Icyakora umujyi wa Kigali uvuga ko ibi bidakwiye kuko ari akajagari kandi bikaba bihabanye n’uburyo washyizeho w’uko abacuruzi bose bagomba kugira aho bakorera hazwi.

Ni mu rwego rwo guca akajagari ariko no kumenya aho ubwo bucuruzi bukorerwa kugira ngo busore.

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Meya w’Umujyi, Pudence Rubingisa yabwiye itangazamakuru ko abazunguzayi b’Abamasayi bafatwa kimwe n’abandi bityo nabo bakwiye kujya mu masoko cyangwa amaguriro azwi.

Yeruye ko nibatabikurikiza, ubucuruzi bwabo buzahagarikwa.

Rubingisa ati: “ Twasanze harimo icyuho mu buryo twita ku kibazo cyabo no kubashakira aho bacururiza. Ni ukubaha igishoro no kubakurikirana kugira ngo ugize ikibazo hagati aho afashwe.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko DASSO n’abandi bakora Irondo ry’Umwuga bahuguwe uko bazahangana na kiriya kibazo ntawe bahungabanyije.

Meya Rubingisa avuga ko intego ari uko ibintu bizakorwa neza, ntihagire umuntu ujya mu mirya n’aba Massai.

Lt Col Vianney Higiro uyobora Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru aherutse kuvuga ko ari ngombwa kudashira amakenga Abamasayi.

Yavuze ko ari ngombwa kuko Abamasayi ari abantu bagera henshi, bafite imiguru y’inkweto idakunze guhindagurika bityo, kuri we, ni ngombwa ko abo bantu bacungirwa hafi.

Asa n’uwashaka kumvikanisha ko hari abantu bashobora kubihishamo bagateza umukano muke.

Umubare w’Abamasayi baba mu Rwanda ntabwo uzwi.

Icyakora baturuka muri Kenya no muri Tanzania.

Nta mubare w’Abamasayi uzwi ariko hazwi iby’abatuye ibihugu baje baturukamo baba mu Rwanda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version