Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda yasinyanye na mugenzi we w’ingabo z’Ubushinwa amasezerano y’ubufatanye.

Ni amasezerano yasinyiwe mu Bushinwa mu nama yiswe Beijing Xiangshan Forum.

Bayise ‘Agreement on Defence Cooperation’ Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ikaba yanditse kuri X/Twitter ko ari amasezerano y’ingenzi mu kurushaho imikoranire hagati ya Kigali na Beijing.

Admiral Dong JUN uyobora Minisitiri y’ingabo z’Ubushinwa niwe wasinye ku ruhande rw’igihugu cye.

Nta makuru arambuye ku bikubiye muri ayo masezerano biratangazwa, cyakora ibihugu byombi bisanzwe bikorana no mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

Ubushinwa n’u Rwanda ni ibihugu bikorana muri byinshi harimo ubukungu, ikoranabuhanga, ubuzima, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version