Ibi byavuzwe na Gen Abdel Fattah Burhan uyoboye Sudani muri iki gihe. Ahanganye n’undi Jenerali witwa Dagalo bapfa ubutegetsi. Burhan yabwiye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ko akurikije uko ibintu bihagaze muri iki gihe, asanga intambara iri mu gihugu cye, izaguka ikagera no bihugu baturanye.
General Abdel Fattah Burhan yagize ati: “ Imiterere y’iyi ntambara igaragaza ko izaguka ikagera mu bice bitari ibya Sudani. Ni intambara ikwiye guhagarikwa, ibintu bigasubira ku murongo kuko amahoro y’akarere duherereyemo arugarijwe.”
Intambara ya Sudani imaze guhitana abantu 5,000 kuva yatangira rwagati muri Mata, 2023.
Abakomeretse bo babarirwa mu bantu 12,00 mu gihe abandi nkabo bahunze.
General Burhan yashinje Dagalo gukora ibyaha by’intambara, asaba amahanga ko yamukomanyiriza kandi azajyanwa mu butabera mpuzamahanga.
Avuga ko ingabo za Dagalo zafashe abagore ku ngufu, zitwika ingo zabo, zica abantu urubozo kandi ngo mu bikorwa byazo, zikunze kwibasira abasivili.