Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abamaze Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda Barenze Ibihumbi 158
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Ubuzima

Abamaze Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda Barenze Ibihumbi 158

admin
Last updated: 07 March 2021 7:38 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umunsi wa kabiri wo gukingira COVID-19 mu Rwanda wasojwe abakingiwe mu gihugu cyose bamaze kuba 158.898, barimo 83.842 bakingiwe kuri uyu wa Gatandatu.

Gukingira COVID-19 byatangiye ku wa Gatanu, nyuma y’uko muri iki cyumweru u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, zaje kwiyngeraho izindi 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Ni inkingo zishobora gukingira abantu 196.480 kubera ko umuntu agomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri kugira ngo yizere ko yakingiwe neza. Abahawe urukingo bose bazongera guhabwa urwa kabiri nyuma y’ibyumweru bine.

Uturere tumaze gukingira abantu benshi ni Kirehe yakingiye 8.547 na Gicumbi yakingiye 8.270. Akarere kamaze gukingira bake ni Bugesera imaze gukingira abantu 4282. Abakingiwe mu Mujyi wa Kigali muri rusange ni 6062.  

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku munsi wa mbere hakingiwe abantu 75.056, hibandwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’iki cyorezo nk’abakozi bo kwa muganga, abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo, abafite uburwayi bwa karande cyane cyane diyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi n’abafite ubumuga.

Mu bakingiwe kandi harimo abashinzwe umutekano, imfungwa n’abagororwa n’abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19. Intego ni ugukingira nibura 30% by’abarimu ibihumbi 98 u Rwanda rufite.

Leta yihaye umuhigo wo gukingira 30% by’abaturarwanda bose mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% mbere y’uko uwa 2022 urangira. Ivuga ko ikomeje ibiganiro n’ibindi bihugu, abakora inkingo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke inkingo zihagije.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 ni 19.509, mu bipimo bisaga 1.039.869. Abamaze kwitaba Inana ni 267, naho abakirwaye ni 1442. Abanduye ubu burwayi bamaze gukira ni 17.810 bahwanye na 91.2%.

TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Rwanda ‘Ziherutse Kurasana’ N’Iz’U Burundi
Next Article Abakobwa 20 Bageze Mu Cyiciro Cya Nyuma Cya Miss Rwanda 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?