Muri Afghanistan hari ikibazo cyo kubura abanyabwenge bakora akazi ka Leta karimo ubuyobozi bwa Politiki. Ibi bituma Abatalibani biganjemo abahoze barwanya Amerika ari bo bagakora kandi bakajyana imbunda mu Biro.
Kubera ibibazo by’intambara yahamaze igihe, abaturage bize bahunze iki gihugu. Ndetse n’aho Abatalibani bakirukaniyemo ibihugu by’amahanga byari biyobowe n’Abanyamerika, ubu babuze abahanga babafasha gukora imirimo ya Leta kuko bahunze none ubu nibo bakiyobora.
Igitangaje kandi kibabaje ni uko Abatalibani ari bo bigira mu Biro, kandi bakajyanamo imbunda nk’aho igihugu kikiri mu ntambara.
Taliki 23, Werurwe, 2022 nibwo Abatalibani batangaje ko amashuri yigisha abakobwa yongeye gufungura.
Byakuruye rwaserera hagati yabo, ab’i Kabul batangira kwamaganwa n’ab’i Kandahar mu Majyepfo y’iki gihugu ari naho umutwe w’Abatalibani washingiwe.
Muri iyi vuruguvurugu niho ibintu byazambiye kuko aho kugira ngo bemeranye uko uburezi bw’igihugu bwahabwa umurongo mu nyungu zacyo z’ejo hazaza ahubwo batangiye kwitaba bamwana!
Iki gihugu ngo ntifite abahanga bafatika mu by’imiyoborere n’imicungire y’abantu n’umutungo kandi izi si inshingano uha uwo ari we wese.
Abenshi mu bafite inshingano muri kiriya gihugu, ni abantu bize iyobokamana ry’amahame akarishye ya Islam, bigiye mu mashuri bita Madrassa.
Aba ni nabo bayobora imidugudu yo muri kiriya gihugu!
Bivuze ko guhera ku rwego rw’igihugu kugeza ku nzego z’ibanze, igihugu kiyoborwa n’abahanga mu by’idini batazi cyangwa se bazi mu kigero gito iby’amahame y’imiyoborere ya Politiki isanzwe.
Hari umuhanga wabwiye Radio France International ko Abatalibani bagitekereza ko igihugu kikiri mu ntambara.
Ngo ntibarumva ko bakigaruriye kugira ngo bagiteze imbere binyuze mu kumenya ko Politiki ifite abayishinzwe n’ibikorwa bya gisirikare na Polisi bikagira abandi babikora ntawivanze mu kazi ka mugenzi we kandi buri wese agakora akazi ke kinyamwuga.
Umusoro W’Umutalibani
Abatalibani baherutse gutangaza ingengo y’imari bazakoresha muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
½ cyawe ni ukuvuga 50% ni amafaranga yagenewe igisirikare.
Ni ingengo y’imari ya Miliyari $2.1.
Aya mafaranga ni macye ugereranyije n’ayo Guverinoma yabanjirije yari yarateguye.
Mu mwaka wa 2020 yari yarateguye Miliyari $2.3.
Ikinyamakuru The Economist gitangaza ko amenshi mu mafaranga Abatalibani bateguye mu ngengo y’imari yabo, akoreshwa mu gisirikare no mu bikorwa byo guhiga no gufata abantu batavuga rumwe nabo.
Amenshi muri aya mafaranga aturuka mu misoro itangwa n’abacuruzi bavana cyangwa bajyana ibicuruzwa muri iki gihugu.
Ikindi kibazo kiri muri iki gihugu ni uko kirimo n’abakene benshi basabiriza kubera ko nta kazi ndet
Ubukene n’ubuzima bugoye muri rusange, biri mu bituma abahunga iki gihugu biyongera.
Mu rwego rwo kubafasha kugira ngo ibibazo bafite bikemuke bityo ntibahungire yo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hari amafaranga ugenera kiriya gihugu kugira ngo urebe ko umubare w’abagihunga wagabanuka.
Abaturage ba Afghanistan bifuza ko igihugu cyabo cyagira abayobozi bafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro bakamenya ko gutakaza abaturage bihombya igihugu kandi ingaruka zabyo zikaramba.
Ikindi kibazo ni uko n’abiganje mu buyobozi bw’iki gihugu ari abitwa Pashtun.
Kuba hari abaturage bo mu bundi bwoko bw’iki gihugu badahabwa imyanya mu mirimo ya Leta nabyo birakaza benshi.
Abo birakaza ni abibwiraga ko Abatalibani nibafata ubutegetsi bazabusangiza abaturage bo mu moko yose cyangwa se wenda abo mu moko arimo benshi bize.
Ibi ariko ngo si ko bimeze kugeza ubu.
Nyuma y’ukwezi kumwe, bafashe ubutegetsi, Abatalibani bashyizeho Guverinoma itarangwamo umugore!
Hari n’abavuga ko nta cyizere cy’uko Abatalibani bazigera bemerera undi utari bo gutegekana nabo.
Abenshi muri bo bafata abantu bize nk’abafite ingengabitekerezo y’Abanyamerika bityo bakabishisha.
Ibi bituma abo bize bashaka aho bahungira kugira ngo ejo batazitwa ibyitso bakabizira.
Ng’iyo Afghanistan y’Abatalibani kugeza ubu!