Mu gihe Polisi ivuga ko itazemera ko Abanyarwandakazi bimakaza imyambarire yita ‘impenure’, bisa nk’aho akazi kayitegereje ari kanini. Mu gitaramo cya Kizz Daniel giherutse kubera muri Canal Olympia bigaragara ko abakobwa bari bahenuye bya nyabyo.
Bamwe bari bambaye amajipo magufi cyane, abandi bambaye amakabutura ageze hejuru ndetse na mukondowazi nyinshi.
Bamwe batubwiye ko kubwira umuntu uje kubyina cyangwa kwidagadura ngo naze yambaye ikanzu ndende ari ukumugora.
Uwitwa Delyse ati: “ Ubu se waza kubyina kwa Kizz Daniel ukaza wambaye rukubitihuku? Polisi nayo ntigakabye.”
Abandi twashatse kugira icyo tubaza kuri iyi ngingo banze kugira icyo batangaza, baradutwama ngo tubareke ‘birire show.’
Mu minsi mike ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko itazakomeza gukurebera ngo abakobwa bice umuco nyarwanda.
Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera. Kuri we, ngo ntibikwiye.
Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…”
Yunzemo ko ‘bo nka Polisi’ batazabyemera kandi ngo ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.
Ni henshi kandi mu buryo butandukanye aho usanga abakobwa( n’abagore bamwe na bamwe) bambara imyenda iberekana uko bateye, bamwe bakambara imyenda ibonerana cyangwa migufi bikabije bikaba byakururira bamwe mu bagabo bafite umutima udafite uburere irari rishobora gutuma hari bamwe babafata ku ngufu.
Mu muco w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro n’icyubahiro aho umuntu ari ni kimwe mu by’ibanze biwuranga.
Birashoboka ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuba ari cyo iharanira ko cyakomeza gusigasirwa kandi bigakorwa hakiri kare kuko CP Kabera avuga muri iki gihe ibyo kwambara impenure biri ‘gufata indi ntera.’
Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera