Abamotari ‘Bakomeje’ Kuvugwaho Gufasha Abakora Ibyaha, Polisi Irabaha Gasopo

Polisi y’u Rwanda irasaba abamotari kuzibukira ibikorwa bagaragaramo birimo gufasha abakora ibyaha babageza cyangwa babavana aho babikorera.

Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yabibwiye Taarifa ubwo yagiraga icyo avuga bantu baherutse gufatirwa mu Karere ka Gakenke batwaye udupfunyika 1, 515 turimo urumogi. Aba bantu barimo abagore babiri.

Bivugwa ko bariya bantu bafashwe bari bafite gahunda yo kuza kurucuruza mu Mujyi wa Kigali.

Abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe kandi moto enye bivugwa ko zari izo kubafasha kugeza ruriya rumogi i Kigali.

- Kwmamaza -

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke Senior Superintendent of Police( SSP) Gaston Karagire avuga ko ruriya rumogi rwari urwa Florence Mukashema n’ubwo rwafatanywe na Nadia Mutoniwase.

Abo bantu uko ari batanu ko Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe  Mutoniwase Nadia w’imyaka 18, Mukashema Florence w’imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w’imyaka 27, Byiringiro Olivier w’imyaka 25 na Uwineza w’imyaka 25.

Aba bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye ,  bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1,515 bicyekwa ko bari bagiye kurucuruza  mu Mujyi wa  Kigali, muri iki gikorwa hanafashwe  moto 4 zarimo gukoreshwa mu gutwara abafite ruriya rumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko urumogi rwafatanwe  Mutoniwase Nadia ariko  rwari urwa Mukashema Florence.

Mutoniwase avuga ko yari yahawe akazi na Mukashema  Florence kugira ngo arumujyanire mu bakiriya be mu Mujyi wa Kigali.

Abamotari bagira uruhare mu gutiza umurindi abanyabyaha…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko hari abantu bafatwa nyuma bakaza kuvuga ko ibyaha bakora babifashwamo n’abamotari.

CP Kabera avuga ko abamotari bagira uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagaragara no mu gutwara magendu    ndetse no gutwara abajura batwaye ibyibano( agatanga urugero rw’abatwara ibyuma bireberwaho filime n’ibindi bita ‘flat screens’.

Yavuze ko hari igihe bamwe mu bamotari bagaragaye mu byaha birimo no gushikuza abagenzi ibintu batwaye birimo za telefoni n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera avuga ko icyaba kiza ku bamotari ari uko bareka kwishora muri biriya byaha kuko hari ababifatirwamo abantu bakabigwamo.

Ati: “Ubutumwa ni uko ibi bikorwa bihanwa n’ amategeko ku muntu ubyishoramo ndetse no gufatira ikinyabiziga.  Bagirwa inama  yo kutabyishoramo  mu buryo bwo kwirinda ingaruka zabyo.

Abafite umutima udashaka kwifatanya n’abakora ibyaha basabwa gukorana na Polisi bakajya bayiha amakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version