Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali babwiye Taarifa Rwanda ko bahisemo kugura moto zikoresha amashanyarazi kuko zibinjiriza kandi ntizihumanye ikirere nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabigize umuhigo.
Ababibona batyo ni abaganiriye n’itangamakuru mu bukangurambaga bwatangijwe n’ikigo kitwa Spiro kigurisha moto zikoresha amashanyarazi.
Bugamije kubwira abantu ibyiza byo gutwara moto zikoresha amashanyarazi kuko zihendutse( ubu ziragurishwa Frw 750,000) kandi ntizihumanye n’ikirere.
Ubuyobozi bufite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu ku bufatanye bw’inzego zirengera ibidukikije buherutse gutangaza ko guhera mu ntangiriro za Mutarama, 2025, moto zinywa lisansi zitazongera gupfa kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.
Byatumye bamwe mu batwara abagenzi kurizo batangira gutekereza uko bazabigenza.
Icyakora nk’uko umumotari witwa Blanche Dusengimana abivuga, gukoresha moto z’amashanyarazi byaba igisubizo kuri izo mpinduramatwara kuko zidahenze kandi zinjiriza umuntu.
Ati: “ Maze imyaka ibiri ntwara iyi moto ariko mbere natwaraga iyitwa 125(abamotari bayita cent vingt-cinq) kandi iyi moto ntwara ni moto itavunanye kuko iyo uyitwaye itakugora uhindura vitesi. Ni automatic kandi icy’ingenzi ni uko idahumanya ikirere”.
Avuga ko ku munsi umuriro wuzuye batiri( battery) imwe umwinjiriza amafaranga Frw 9,000 mu gihe litiro imwe ya lisansi yimwinjirizaga Frw 5,000.
Batiri yuzuye amashanyarazi igurwa Frw 2,100, ku munsi ikinjiriza motari 9,000.
Bivuze ko motari yunguka Frw 6,900 iyo bateri yuzuye umuriro imwinjirije neza.
Idrissa Harerimana nawe utwara moto ya Spiro agakorera cyane cyane mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko aho atangiriye kuyitwara, abagenzi badashobora gutega indi bamureba.
Ndetse akarusho kayo ni uko ifite vitesi eshatu, imwe itarenza kilometero 40 ku isaha, iya kabiri ntirenze ibilometero 60 ku isaha, indi ntirenze ibilometero 80 ku isaha.
Iyo ni vitesi Idrissa Harerimana avuga ko zitateranya motari na Polisi kandi zirinda motari kwandikirwa umuvuduko urengeje ibilometero 60, akenshi utuma cameras bita ‘sophia’ zifotora moto yawurengeje.
Tuyishime Muzamini ushinzwe imikoranire mu kigo Spiro Rwanda avuga ko guhera rwagati muri Mutarama, 2025 ari bwo bazatangira kugurisha moto zabo ku Frw 750,000.
Moto yo muri ubu bwoko yagurishwaga Frw 1,800,000.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko basanze ari ngombwa gukorera mu mujyo umwe n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda iteganyiriza igihugu.
Ati: “ Hari inkuru nziza twumvise ivuye mu Mujyi wa Kigali ko guhera mu mwaka utaha nta moto zikoresha lisansi zizongera guhabwa uruhushya. Ni inkuru twumvise itugwa neza, bituma management yicara isanga igomba gukorana na gahunda y’u Rwanda. Nibwo twatangije gahunda yo gufatanya na Leta muri gahunda ya clean energy”.
Clean energy avuga ni gahunda Leta y’u Rwanda yafashe yo gukoresha ingufu zidahumanya ikirere.
U Rwanda ruri mu bihugu byasinye amasezerano y’i Paris yo kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha yiswe Paris Agreement.
Yasinyiwe i Paris taliki 12, Ukuboza, 2015, atangira gushyirwa mu bikorwa taliki 04, Ugushyingo, 2016.
Ibihugu 196 byahuriye i Paris mu nama yiswe COP21, birayemeza.
Ikigo Spiro kivuga ko intego ari ugufasha u Rwanda kugera ku ntego y’uko nta mwotsi uturuka mu kinyabiziga uzongera kuherezwa mu kirere cyarwo kikazabikora binyuze mu ntego kise Pledge Net Zero( intego yo kugera kuri zeru mu myuka yoherezwa mu kirere).
Mu rwego kugira ngo abantu bazabone izo moto, ubishaka ajya ku biro aho zigurishirizwa akishyura Frw 75,000 by’ifatabuguzi, akazayibona mu mwaka utaha guhera muri Mutarama.
Uguze moto ahabwa n’icyuma kiyishyiramo umuriro akagishyira iwe, akajya arara ayicaginze.