Abamugariye Ku Rugamba ‘Batishoboye’ Bagenewe Amafaranga

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri, uvuga ko hagenwe amafaranga(atatangajwe umubare) yo gutunga abamugariye ku rugamba ‘batishoboye’.

Nta makuru arambuye kuri uyu mwanzuro aratangazwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bishimiye uyu mwanzuro bavuga ko uje gufasha abitangiye igihugu bakahamugarira nyuma bakaza kugira n’ubuzima bubi.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Ntambara yagize ati: “  Ni umwanzuro mwiza ariko mu kuwushyira mu bikorwa hazirindwe ko hagira uwirengagizwa bitewe na ruswa cyangwa ikimenyane”.

- Kwmamaza -

Abandi bamusubije ko mu ngabo z’u Rwanda habamo ubudasa butagira aho buhurira n’ikimenyane gikunze kuvugwa mu basivili.

Undi muturage yifuje ko iby’ayo mafaranga byakwihutishwa, abo agenewe bakayabona hakiri kare kuko muri ‘iki gihe’ ubuzima buhenze.

Guverinoma yemeje uyu mushinga nyuma y’igihe gito yongerereye abarimu umushahara ndetse ishyira n’amafaranga mu kigega kitwa UMWALIMU SACCO yo kumufasha kubona inguzanyo itamuhenze ku nyungu .

Mbere y’ibi hari andi mafaranga abarirwa muri miliyari nyinshi Leta yashyize mu kigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zashegeshwe na COVID-19 kongera kwiyubaka.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yigeze kubwira itangazamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose ikazamura imibereho y’abaturage mu ngeri zabo zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version