Huye: Kubona Abaguye Mu Kirombe Cya Metero 80 Biracyari Ingorabahizi

Baracyashakisha imibiir ariko kuyibona ntibirakunda

Mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye haramukiye inkuru y’abantu batandatu baguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Batatu muri bo ni abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bari mu kigero cy’imyaka 20

Abapolisi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ni bo bari mu gikorwa cyo gushakisha abantu batandatu baguweho n’ikirombe mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga kuri aba bantu yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko ngo byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 19, Mata, 2023.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko umuhati wo gukuramo bariya bantu ‘ushobora’ kuza gutanga umusaruro.

Avuga ko abantu bari buvanwemo ariko ko ntawamenya igihe biri bubere.

CIP Emmanuel Habiyaremye ati: “ Umuhati wo kubakuramo uraza gutanga umusaruro ariko sinakubwira ngo turabakuramo kuri iyi saha. Ni abantu batandatu kandi baguye mu mwobo wa metero 80.”

Avuga ko ikibazo kinini gihari ari uko ibitaka byari byasomye amazi y’imvura byabagwiriye bityo  no kubakuramo bikaba bikiri ingorabahizi.

Aho byabereye hageze imashini imwe iri gukora ako kazi ariko hari indi ishobora kuza kuyunganira.

CIP Habiyaremye asaba abantu kuzibukira ibyo kujya gushaka amabuye y’agaciro mu birombe kandi batabyemerewe.

Avuga ko uretse kuba bishyira mu kaga ababikora, ku rundi ruhande, ari ibintu bitemewe n’amategeko.

Abaguye muri kiriya kirombe barimo umugabo w’imyaka 50 wari ugituriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version