Huye: Abafite Ababo Bagwiriwe N’Ikirombe Hari Icyo Basaba Leta

Abaturage bafite ababo bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye babwiye itangazamakuru ko bababazwa n’uko bari kubuzwa kwegera aho bari gucukura ngo bakuremo imibiri ya bariya bantu. Barasaba Leta kubashakira ahantu baba bicaye bakaganirizwa bagahumurizwa kandi ibyo gucukura bigakorwa bahari.

Umukobwa witwa Janvière yabwiye RBA ko iwabo bahungabanye kandi ko ikibababaza kurushaho ari uko bari kubuzwa kwegera aho bari gucukura bashakisha iriya mibiri.

Ati: “ Badushakire ahantu twicara dutegereze ko imibiri y’abantu bacu iboneka. Bareke kuduhinda kandi dufite n’intimba y’abantu bacu tutarabona.”

Uyu mukobwa afite abantu babiri baguye muri kiriya cyobo.

- Advertisement -

Hari umugabo wavuze ko byaba byiza ababishinzwe babegereye bakabagira inama y’uburyo umuntu yakira ikintu kiremereye nka kiriya.

Ni tekiniki  bita councelling. Ngo si byiza ko abantu bagize ikibazo nka kiriya bafatwa nk’abandi bantu basanzwe, bigasa nk’aho ntacyabaye.

Imirimo yo gushakisha imibiri y’abantu batandatu baguye mu kirombe bivugwa ko bari bagiye gushakamo amabuye y’agaciro irakomeje.

Imashini eshatu za rutura nizo ziri gushakashaka ngo zirebe ko iyo mibiri yaboneka.

Batatu mu bagwiriwe n’igitaka cya kiriya kirombe ni abanyeshuri bigaga muri rimwe mu mashuri yisumbuye yo muri kariya gace.

Gushakisha bariya bantu byatangiye  mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 20, Mata, 2023 ariko bwarinze bucya nta mubiri n’umwe barabona.

Amakuru avuga ko umubyeyi w’umwe mu bagwiriwe na kiriya kirombe yagiye muri côma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version