Abana 11 B’Abakobwa Bagwiriwe N’Inzu

Mu Bushinwa hari inkuru mbi y’igisenge cyagwiriye abana bari bari mu kibuga bitoza imikino itandukanye. Abana 11 bahise bahagwa kandi biganjemo abakobwa. Bakinaga umukino witwa Netball.

Byabereye mu kigo cy’amashuri kiri ahitwa Longsha mu Karere ka Qiqihar mu Ntara ya Heilongjiang.

Ikinyamakuru cya Leta y’Ubushinwa kitwa Xinhua kivuga ko abana 15 ari bo bari baheze mu bisate by’icyo gisenge cyagwanye n’inkuta zari zigiteruye.

Abatabazi baje bagerageza gukuramo abantu basanga bane ari bo bakiri bazima.

- Advertisement -

Umwe mu babyeyi bafite umwana wagwiriwe na kiriya gisenge avuga ko bariya bana bari baratoranyijwe mu mashuri atandukanye kubera ubuhanga bari barerekanye muri uriya mukino.

Afite umwana w’imyaka 16 nawe wari waje kwitoza volleyball mu kindi cyumba kigize inzu y’imikino yabereyemo biriya byago.

Kugeza ubu nta makuru avuga ko haba hari umuntu mukuru waguye muri iriya mpanuka aravugwa ahantu aho ari ho hose.

Inzu yose yari irimo abantu 19.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version