Umushinjacyaha Arasobanurira u Rwanda Aho Ibya Kayishema Bigeze

Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasigariyeho urukiko rwari rwarashyiriweho gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda Serge Brammertz arasura u Rwanda kugira ngo ageze ku bayobozi aho iby’urubanza rwa Fulgence Kayishema bigeze.

Brammertz azarangiza uruzinduko rwe taliki 28, Nyakanga, 2023.

Fulgence Kayishema aherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo yabaga yariyoberanyije, akora akazi ko kurindira umutekano urwuri rw’aho.

Kayishema ashinjwa uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyange( ni mu Karere ka Ngororero), icyo gihe akaba yari umupolisi mukuru.

- Advertisement -

Mu biganiro bye, Serge Brammertz azaganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye IBUKA.

Intego ye nkuru ni ukubwira abo muri izo nzego uko urubanza rwa Kayishema ruri kugenda kuva yafatwa.

Azababwira kandi n’aho iby’urubanza rwa Kabuga rugeze.

Amakuru kandi avuga ko azaganira na Minisitiri  w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean-Damascène Bizimana, Umushinjacyaha mukuru, Aimable Havugiyaremye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version