Mgr Mbanda Avuga Ko Gushyigikira Abatinganyi Ari Ugusenya Umuryango

Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wo gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana GAFCON avuga ko  gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina ari ugusenya umuryango.

Yabivuze kuri iki Cyumweru mu gikorwa yatangije ubwo yafunguraga igiterane ‘Africa Haguruka’ cyabaye ku nshuro ya 24.

Cyatangiye kuri uyu wa 23 kikazarangira taliki 30, Nyakanga, 2023.

Kitabiriwe n’Abakirisitu b’Abangilikani baturutse hirya no hino muri Afurika harimo n’abo mu itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abandi.

Abakomeye muri bo ni Apostle Paul Gitwara uyobora Authentic Word Minisitries na Zion Temple, Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, Bishop Rugagi Innocent wari umaze igihe ataba mu Rwanda, Apostle Linda Gobodo wo muri Afurika Y’Epfo, Rev . Pastor Henry Mugisha wo muri Uganda, Dr Philip IGBINIJESU wo muri Nigeria n’abandi.

Mgr Mbanda yibanze cyane ku nyigisho zo ku misozi irindwi arizo Idini, Ubucuruzi, Uburezi, Umuryango, Politiki, Imyidagaduro n’Itangazamakuru.

Inyigisho ze zari zishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Afurika ni nde mutoza wawe?”.

Mbanda yatangaje ko umuryango  uri guhura n’ibibazo bitandukanye bigamije kuwusenya birimo n’abaryamana bahuje ibitsina.

Ati “Iyo tuvuga umuryango ibi bintu byateye by’abatinganyi (LGBTQ) ni ibiki? Byashyiriweho kugira ngo bisenye imiryango yacu. Byashyiriweho kugira ngo bidutere kuvangirwa, ni ubuyobe burenze ubwenge. Reka tugarukire ijambo ry’Imana, umugabo n’umugore, naremwe nk’uko Imana yabaremwe.”

Yasabye Abakirisitu kugendera ku ijambo ry’Imana, ntibishinge amahanga kuko yo ngo ari kugendera kure Ibyanditswe Byera.

Mgr Mbanda ati: “ Reka ijambo ry’Imana turyegereze imitima yacu. Ijambo ry’Imana ribe ipfundo ry’ibintu byose.”

Akomoza k’uburezi yavuze ko ‘Imana ariyo mutoza’ itanga icyerekezo cyaho umuntu agomba kujya.

Umuyobozi w’Abangilikani mu Rwanda yanenze Abakirisitu bibwira ko Imana izabaha ibibatunga kandi batakoze.

Ati: “Dukeneye abadusengera ariko dukeneye no guhaguruka tugakora. Iyo mutagira icyo mukora ntabwo mwari kuba mwicaye aha(avuga ahabereye igiterane). Ndahamya ko mwahagurutse mukaza gushaka ubu butaka.Imana irashaka abagabo n’abagore bakora ibikorwa bifatika.”

Ni kenshi Mgr Mbanda yanenze iby’ababana bahuje ibitsina, ikintu gisanzwe gishyigirwa n’umuyobozi w’Abangilikani ku rwego rw’isi uba mu Bwongereza witwa Justin Welby.

Musenyeri Mbanda yavuze ko ubutinganyi ‘ari icyaha’ kandi ko abantu badakwiye gutinya kukita gutyo.

Anenga uburyo ubutinganyi bukomeje guhabwa intebe hirya no hino ku isi, akavuga ko abemera Imana bakwiye gukomera ku ijambo ryayo.

Kitabiriwe n’Abakirisitu b’Abangilikani baturutse hirya no hino muri Afurika

Amafoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version