Abana 12 Bagiye Gutozwa Na Arsenal

Aba bana bitwaye neza mu majonjora(Ifoto@IGIHE)

Mu Cyumweru gitaha, abana 12 batoranyijwe mu bandi nyuma yo kubahiga mu gukina umupira w’amaguru, bazajya mu Bwongereza gutozwa n’abatoza bo muri iyi kipe iri mu yandi make akomeye muri iki gihugu.

Iyi kipe isanganywe amasezerano n’u Rwanda yo kurwamamaza mu mahanga narwo rukayishyura.

Mbere y’uko abo bana batoranywa, babanje guhiganwa, bahura bose baturutse mu marerero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Kubatoranya byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04, Nyakanga, 2025, bakaba bari bahuriye muri Green Hills Academy ari naho ikipe yatoranyijwemo benshi yitwa FTPR Lions Academy isanzwe ikorera.

- Kwmamaza -

Mbere yabyo, hari amarushanwa ahuza abana bose yari yarateguye, abana barahura bakina hagati yabo , abatoranyijwe ko bitwaye neza bakaba bazajya mu Bwongereza mu gihe gito kiri imbere.

Ikipe yitwa Shining Football Academy yegukanye iri rushanwa mu bana batarengeje imyaka icyenda naho Irerero rya FTPR Lions Academy ryatwara iri rushanwa nyuma yo guhiga andi arimo Agaciro Football Academy, Centre Gikondo na Esperance Football Academy.

Hagati aho abana 12 nibo bagoranyijwe no bazajye mu mwiherero wateguwe na Arsenal ukazamara ibyumweru bitatu.

Umuyobozi wa FTPR Lions Academy, Mbabazi Alain yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko intego y’irushanwa yagezweho, abana bazoherezwa bakaba bitezweho kwitwara neza Arsenal yazabashima ikagira abo igumana kuko ngo nabyo birashoboka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto