Kuri uyu wa Kane Tariki 30, Nyakanga, abana 120 baturutse hirya no hino barahabwa impamyabumenyi z’uko bamaze ibyumweru bibiri bahugurwa mu ikoranabuhanga.
Izo nyandiko zerekana ko bahawe ubwo bumenyi barazihererwa mu kigo kitwa GIZ Digital Transformation Centre, ariko bahuguriwe mu kigo cy’ikoranabuhanga Rwanda Coding Academy.
Bahuguwe binyuze muri gahunda yitwa African Girls Can Code Initiative (AGCCI), ayo mahugurwa akaba yaratangiye Tariki 22, Nyakanga.
Ibyo bahuguwemo bikubiyemo ubuhanga mu gutuma ibyuma bya robo bikora( Robotics), gukora imbuga z’amakuru (websites) no gukora izindi gahunda zikoreshwa kuri Telefone.
Abarimu babo banababwiye akamaro ko kwiyumvamo ko bashoboye, bakemera ko uruhare rwabo mu ikoranabuhanga rukenewe.
Kugira ngo umwana yemererwe kujya muri ayo mahugurwa, habanzaga kugenzurwa niba ubumenyi afite buhagije, uko yatsinze mu bizamini bya Leta.
60 muri bo batsinze ku manota ya mbere mu rwego rw’amashuri abanza, abandi basigaye batsinda kuri urwo rwego mu mashuri yisumbuye.
Igishishikaje ni uko 5% by’abo ari abakobwa bafite ubumuga.
Icyiciro cya mbere cy’abakobwa babanjirije abandi mu guhugurwa mu ikoranabuhanga cyabaye hagati ya 23, Ukwakira kirangira Tariki 3, Ugushyingo, 2023, kibera muri IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo.
Icya kabiri cyabaye muri Mata, 2024 kitabirwa n’abakobwa bigaga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Mu Rwanda imibare yerekana ko abagore bakiri bake ku isoko ry’umurimo kuko bangana na 48% mu gihe abagabo ari 65%, mu gihe mu rwego rw’ikoranabuhanga abagore bangana na 34% ari bo baryize, 25% bakaba ari bo babifitiye impamyabumenyi n’aho 20% bakaba ari bo barifitemo akazi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, umuco na siyansi, UNESCO, ryemeza ko iyo abakobwa bahawe ubumenyi muri byinshi bigira akamaro mu kuzamura imibereho myiza yabo n’iy’ibihugu byabo.
Muri Afurika ahantu hari icyuho mu guha abakobwa ubumenyi mu ikoranabuhanga kurusha ahandi ni muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Leta y’u Rwanda imaze igihe ikora ibishoboka kugira ngo izibe icyo cyuho binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga no gushishikariza ababyeyi kohereza abakobwa kwiga ibyo bashoboye byose.
Ariya mahugurwa yatanzwe k’ubufatanye bwa UN-WOMEN, MINEDUC, MIGEPROF, MINICT na Minisiteri y’Ubudage ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Ikigo cy’Ubudage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ Rwanda na I&M Bank.


