Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana 120 B’Abakobwa Bahuguwe Mu Ikoranabuhanga 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abana 120 B’Abakobwa Bahuguwe Mu Ikoranabuhanga 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 August 2025 11:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane Tariki 30, Nyakanga, abana 120 baturutse hirya no hino barahabwa impamyabumenyi z’uko bamaze ibyumweru bibiri bahugurwa mu ikoranabuhanga.

Izo nyandiko zerekana ko bahawe ubwo bumenyi barazihererwa mu kigo kitwa GIZ Digital Transformation Centre, ariko bahuguriwe mu kigo cy’ikoranabuhanga Rwanda Coding Academy.

Bahuguwe binyuze muri gahunda yitwa African Girls Can Code Initiative (AGCCI), ayo mahugurwa akaba yaratangiye Tariki 22, Nyakanga.

Ibyo bahuguwemo bikubiyemo ubuhanga mu gutuma ibyuma bya robo bikora( Robotics), gukora imbuga z’amakuru (websites) no gukora izindi gahunda zikoreshwa kuri Telefone.

Abarimu babo banababwiye akamaro ko kwiyumvamo ko bashoboye, bakemera ko uruhare rwabo mu ikoranabuhanga rukenewe.

Kugira ngo umwana yemererwe kujya muri ayo mahugurwa, habanzaga kugenzurwa niba ubumenyi afite buhagije, uko yatsinze mu bizamini bya Leta.

60 muri bo batsinze ku manota ya mbere mu rwego rw’amashuri abanza, abandi basigaye batsinda kuri urwo rwego mu mashuri yisumbuye.

Igishishikaje ni uko 5% by’abo ari abakobwa bafite ubumuga.

Icyiciro cya mbere cy’abakobwa babanjirije abandi mu guhugurwa mu ikoranabuhanga cyabaye hagati ya 23, Ukwakira kirangira Tariki 3, Ugushyingo, 2023, kibera muri IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo.

Icya kabiri cyabaye muri Mata, 2024 kitabirwa n’abakobwa bigaga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Mu Rwanda imibare yerekana ko abagore bakiri bake ku isoko ry’umurimo kuko bangana na 48% mu gihe abagabo ari 65%, mu gihe mu rwego rw’ikoranabuhanga abagore bangana na 34% ari bo baryize, 25% bakaba ari bo babifitiye impamyabumenyi n’aho 20% bakaba ari bo barifitemo akazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, umuco na siyansi, UNESCO, ryemeza ko iyo abakobwa bahawe ubumenyi muri byinshi bigira akamaro mu kuzamura imibereho myiza yabo n’iy’ibihugu byabo.

Muri Afurika ahantu hari icyuho mu guha abakobwa ubumenyi mu ikoranabuhanga kurusha ahandi ni muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Leta y’u Rwanda imaze igihe ikora ibishoboka kugira ngo izibe icyo cyuho binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga no gushishikariza ababyeyi kohereza abakobwa kwiga ibyo bashoboye byose.

Ariya mahugurwa yatanzwe k’ubufatanye bwa UN-WOMEN, MINEDUC, MIGEPROF, MINICT na Minisiteri y’Ubudage ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Ikigo cy’Ubudage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ Rwanda na I&M Bank.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga muri MINEDUC Irere Claudette yari umushyitsi mukuru
Barumuna babo bari baje kumva icyo abandi babatanze.
Umwe mu bayobozi bagize uruhare muri ayo mahugurwa yasabye abahuguwe kutazasiga aho amasomo bize.

 

TAGGED:AbakobwafeaturedIkoranabuhangaMudasobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutingito Wateje Tsunami Mu Bihugu Bikora Ku Nyanja Ya Pacifique
Next Article Canada Yiyongereye Ku Bindi Bihugu Bikize Bishaka Ko Palestine Yigenga Byuzuye 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bakaza Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?