Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko mu gihugu hose hari abaganga 41 bonyine bavura amatwi ku rwego rw’inzobere. Ni icyuho gikomeye cyane ko iki gihugu gifite abaturage bafite ibyago byo kurwara izi ndwara ahanini ziterwa n’isuku nke n’imirire mibi.
Ubujiji n’ubukene biri mu bitera abaturage gupfa amatwi kuko hari abo bitera gutinda kujya kwivuza, bikabatera uburwayi bukomeye bw’amatwi butinda bukavamo ubumuga.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr. Athanase Rukundo avuga ko ibyo bitari bikwiye gukura abantu umutima ngo bibabuze kujya kwa muganga w’amatwi.
Avuga ko mu kuroshya uburyo bwo kwivuza indwara zibasira amatwi, izo serivise Leta y’u Rwanda yazishyize kuri serivise zishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli.
Ati: “Turacyafite abaganga bake kuko abatanga ubuvuzi buhanitse ku ndwara z’amatwi ni 41 mu gihugu. Icyakora buri rwego rwose rugira ubuvuzi rushobora gutanga kandi abaturage bagomba kurugana. Ariko ubuvuzi buhanitse butangirwa ku bitaro bya kaminuza cyangwa ku bitaro byo ku rwego rwa kabiri.”
Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga,( UPHLS) rugaragaza ko indwara z’amatwi zishobora gutera ubumuga bwo kutumva mu gihe zitavuwe hakiri kare.
Mu turere icyenda urwo rugaga ruherutse kugeramo rusuzuma abana bose bikekwa ko bafite ibibazo byo kutumva mu bana 2 837 basuzumwe, muri bo 2 041 basanze bakeneye kuvurwa.
Muri bo, 921 ni abari bakeneye utwuma two mu matwi tubafasha kumva neza, mu gihe mu barenga 1000 basanze bakeneye kubagwa kandi abahawe imiti, n’abandi basanze byarabaviriyemo ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier, avuga ko nubwo bagifite icyuho cy’abaganga ariko hakiri n’abantu bagifite imyumvire yo kwanga kwisuzumisha amatwi.
Ati: “Biragoye ko umuntu yazabona muganga w’ugutwi uko amushaka kose ari muri ya Mirenge yacu y’ibyaro ya kure ni ikibazo gikomeye. Ariko hari n’imbogamizi z’abantu batumva akamaro ko kwisuzumisha amatwi.”

Ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutumva ari 54, 412.
Ku rwego rw’isi, imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima, OMS igaragaza ko abagera kuri miliyoni 430 bafite ikibazo cyo kutumva kandi mu bana hafi miliyoni 90 bari hagati y’imyaka itanu kugeza kuri 19 bafite icyo kibazo.
Nanone, abafite icyo kibazo bashobora gukira iyo bavuwe kare kuko imibare yerekana ko abashobora gukira ari abagera kuri 60%.

