Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Gicurasi, 2021 Perezida Kagame yaraye ahuye na benshi mu bari bagize Komisiyo yanditse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bari muri Komisiyo yiswe iya Duclert.
Barimo abahoze ari abasirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ndetse na mbere yayo.
Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu handitse ko Perezida Kagame yahuye na Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Amb. Yannick Gérard.
Yagiranye nabo ikiganiro kirambuye ariko tutaramenya ingingo bagarutseho.
Ubwo habaga urugamba rwa FPR rwo kubohora u Rwanda, muri icyo gihe ingabo z’u Bufaransa zakoraga byinshi ku ruhande rw’ingabo za Habyarimana, byaba ibijyanye n’imyitozo cyangwa inyunganizi ku rugamba.
Igitekerezo cy’uko Perezida Kagame yazahura na bariya basirikare cyavukiye i Kigali tariki 09 ubwo Prof. Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994, yayishyikirizaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame.