Sarah Asiimwe uhagarariye abandi bana mu Rwanda yavugiye mu kigo cya Nkumba mu Karere ka Burera ko abana bifuza ko ababyeyi bababa hafi, abayobozi bakabashyiriraho gahunda ziteza imbere uburenganzira bwabo n’aho abarezi bagaha abana ubumenyi buzabagirira akamaro karambye.
Asiimwe yabivugiye mu nama ya 16 y’abana bahagarariye abandi yabahurije mu kigo cy’ubutore cya Nkumba muri Burera.
Abana barenga 1000 nibo bahuriye muri iki kigo kugira ngo baganire n’abayobozi ku bibazo byugarije umwana w’Umunyarwanda kandi batange ibitekerezo by’ibyo babona byakorwa ngo bikemuke.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imbonezamikurire y’abana bato, NCDA, Ingabire Assompta yabwiye abana n’abandi bari bamuteze amatwi ko umwana u Rwanda rw’ejo rwifuza ari ufite amagara mazima, utarazonzwe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.
Ati: “Tuzirikane ko inzoga atari iz’abato.”
Inama y’abana yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, abayobozi b’amadini n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Burera: Abana Bahagarariye Abandi Mu Rwanda Bagiye Kwitoramo Abayobozi