Abana 10 batoranyijwe mu bandi bo muri Nyamasheke na Rusizi babwiye abitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje inzego zita k’uburezi harimo na MINEDUC ko nta bibuga amashuri yabo agira ngo babikinireho.
Si bo gusa babyemeza batyo kuko, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO na World Vision bwabisanze, hagati ya 90% na 92.6% y’abana babajijwe n’abarezi babo nabo babyemeza batyo.
96.1% by’ababajijwe bo bavuze ko no mu rugo ntaho abana bagira ho gukinira.
Abantu 435 barimo abana 230 nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi mu Turere 13 ariko mu Mirenge 22 yadutoranyijwemo.
64.7% by’abasubije muri ubwo bushakashatsi kandi bavuga ko ibyo bibuga bitorohereza abana bafite ubumuga gukina kandi nabo ari abana nk’abandi, bakemeza ko ibyo byose bikwiye guhinduka.
Umwe mu bana bari bahagarariye abandi witwa Aissa yabwiye abari muri iyo nama yo ku rwego rwo hejuru ko kutagira aho gukinira bituma batiga neza.
Ati: “Iyo tutabonye aho dukinira bituma tutishima, kandi ntitwige neza”.
Na bagenzi be bavuga ko bikwiye ko n’ibibuga byorohereza abana bafite ubumuga bishyirwa mu mashuri.
Icyifuzo cy’abo bana cyacengeye amatwi y’abari muri iyo nama barimo na Rose Baguma ukora muri Minisitiri y’uburezi.
Baguma avuga ko Minisitiri akorera ikorana n’inzego bireba kugira ngo ibigo birebe uko byagena ahantu abana bazajya bakinira.
Izo nzego ni ibigo by’amashuri, ubuyobozi bw’ibanze no kureba uko iki kibazo cyazakemuka mu gihe kirambye.
Kugira ngo ibi bizagerweho, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, National Land Authority, nicyo kiri kubigena binyuze mu gukora igishushanyo mbonera gikomatanyije uturere twose.
Safari Emmanuel uyobora CLADHO yasabye ko abubaka ibigo by’amashuri bazajya babanza kuganira n’inzego, hakarebwa niba aho abana bazakinira harebweho.
Yabwiye abari abari aho ko ubuvugizi ku bana bwo buzabukomeza.
Hasabwe kandi ko hashorwa amafaranga mu kubaka cyangwa gusana ibibuga bisanzwe kugira ngo ibibangamiye gukina kw’abana bivanweho.
Uretse imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa na Leta muri ibyo byose, hasabwe ko habaho igenzura rihoraho n’ikurikirana ry’uko ibyo bibuga byubatswe kandi byitabwaho.
Uwavuze mu izina ry’Umuyobozi wa World Vision -Rwanda witwa John Rich Kireri we yahaye abari aho inama ko icy’ingenzi ari uguha abana umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa.
Yasabye ko ibyubakwa bikwiye kuba ari ibiramba, bitanga ibisubizo bikomatanyanyije kandi bidaheza.