Ikigo Global Witness kivuga ko urubuga TikTok rutarinda abana barukoresha kugera no kureba amashusho y’urukozasoni.
Abakozi b’iki kigo gisanzwe gikora ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu bavuga ko hari ubwo bakoze bashingiye kuri konti z’abana z’impimbano, bashyiraho n’uburyo bw’umutekano bwashyizweho na TikTok ariko ntibibuze ko abo bana babona ubutumwa bubagaragariza amashusho aganisha k’ubusambanyi.
Ni amashusho agaragaza abakora imibonano mpuzabitsina n’ibindi bisa nabyo.
Ibirenze ibyo ni uko hari n’abana bafite imyaka 13 nabo bashyirwa muri iyo mimerere ibangiriza ibitekerezo.
Abashinzwe TikTok bo bavuga ko bashyizeho uburyo bwitwa ‘restricted mode’ butuma abana batabona ibitari mu kigero cyabo, aho urwo rubuga ruvuga ko uwashyizemo ubwo buryo atabona amashusho aganisha ku busambanyi cyangwa izindi ngingo z’amakuru arenze ibitekerezo bye.
Gusa abashakashatsi bo ntibabibona batyo.
Ava Lee avuga ko ibyo babonye ari agahomamunwa kandi bigakorwa kuko TikTok yananiwe guhagarika ayo mashusho ahubwo ‘ibikora nkana.’
Ati: “TikTok si uko yananiwe guhagarikira abana kubona ibidakwiye ahubwo iribibashakira, ikabibereka bakimara gufungura konti nshya.”
TikTok yo ivuga ko ifite uburyo burenga 50 bwo kurinda urubyiruko ndetse ngo yiyemeje gukuraho 99% by’amashusho anyuranyije n’amategeko yarwo.