Robert Kyagulanyi usanzwe ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni akaba yaramamaye nka Bobi Wine yanditse ko Polisi n’ingabo bamwitambitse agiye kwiyamamariza ahitwa Iganga.
Yatangarije kuri X/Twitter ko imodoka za Polisi n’iz’ingabo za Uganda zaje zitambika ize, akemeza ko biri mu rwego rwo kumutesha umwanya no kudindiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Bobi Wine yanditse ati: ” Mu gihe abandi bemererwaga kujya kwiyamamaza, twe batujujubije batubuza kwiyamamaza.”
We n’abo bari kumwe, bamaze kubona ko gukorera hafi aho bidakunze bahise bajya kureba niba ku kibuga cya Oxford High School ho byakunda.
Robert Kyagulanyi yavuze ko ikindi kibazo bahuye nacyo ari uko Polisi yabategetse gukoresha imihanda irimo ibinogo, ikintu avuga ko nacyo ari ukuruhanya.
Uyu munyapolitiki wahoze ari umuhanzi yanditse ko ari bwegere Komisiyo y’Amatora akayisaba kumworohereza, ikabaza Polisi impamvu ziyitera kumubangamira.
Ayobora Ishyaka National Unity Platform risanzwe rigaragaramo urubyiruko rwinshi, ndetse abakurukirana Politiki bavuga ko ari we uhanganye na Museveni kurusha abandi.
Perezida Museveni we asanzwe ku butegetsi yagezeho mu mwaka wa 1986.
Kuri iyi nshuro nabwo niwe uhabwa amahirwe yo kuzayatsinda.