Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abana Bari Mu Kaga Ko Kudakingirwa Indwara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abana Bari Mu Kaga Ko Kudakingirwa Indwara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2022 1:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, ryatangaje ko mu mwaka wa 2021 abana bangana na miliyoni 25 hirya no hino ku isi batigeze bakingirwa izindi ndwara kubera ko isi yose yari ihangayikishijwe no gukingira COVID-19.

Kuba abana batarakingiwe ziriya ndwara byashyize ubuzima bwabo mu kaga kiyongereye kuri COVID-`19 n’ingaruka yateje zirimo n’ubukene.

OMS/WHO ivuga ko icyateye abantu kudakingiza abana babo higanjemo kutibutsa ababyeyi amataliki yo gukingiza abana bigaterwa n’uko abantu bari bahangayikishijwe na COVID-19 cyane kurusha ibindi byose.

Raporo ya OMS/WHO ivuga ko umubare w’abana bagombaga guhabwa inkingo eshatu zuzuye z’indwara nka Diphtérie, iyitwa Tétanos n’imbasa wamanutse ku kigero cya   86 % mu mwaka wa 2019, ukomeza kumanuka ugera kuri   81 % mu mwaka wa  2021.

Umuyobozi wa UNICEF ku rwego rw’isi witwa Cathérine Russell avuga ko iriya mibare yerekana ko ubuzima bw’abana mu myaka iri imbere buzaba buri mu kaga.

Ati: “ Ni ikimenyetso gitukura cyerekana ko ibintu bizaba bibi ku bana mu myaka iri imbere kandi hirya no hino ku isi. Ibyo twabonye mu myaka mike ishize ni ubwa mbere tubibonye mu myaka icumi.”

Mu mwaka wa 2021 abana bagera kuri Miliyoni 25 ntibakingiwe urukingo  rumwe cyangwa inkingo nyinshi.

Aba bana biyongereyeho abagera kuri miliyoni ebyiri ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2020.

Ugereranyije n’umwaka wa 2019, ubona ko uriya mubare wiyongereyeho abana miliyoni esheshatu.

Mu bana miliyoni 25 babaruwe, abagera kuri miliyoni 18 nta rukingo na rumwe bahawe.

Abenshi muri bo biganje mu bihugu bikennye, ingero zabyo zitangwa zikaba u Buhinde, Nigeria, Indonésie, Éthiopie N’Ibirwa bya Philippines.

Iseru: Indwara yiyongereye cyane mu bana…

Mbere y’uko umwaka wa 2021 utangira, abahanga mu by’ubuzima bizeraga ko ababyeyi bazitabira gukingira abana babo ku bwinshi.

Icyakora ngo siko byagenze kubera ko ababyeyi bahise bahura n’ibibarangaza birimo kureba uko bakwiyubaka mu bukungu, abandi barangamira kwikingiza cyangwa gukingiza ababo COVID-19…biza gutuma hari indwara zirengagizwa.

Uku kwirengagizwa kwabaye hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2021 abana Miliyoni 24,7 ntibigeze bakingirwa iseru.

Biyongereyeho abana miliyoni eshanu ugeranyije n’uko imibare yaberekanaga mu mwaka wa 2019.

Andi makuru mabi ni uko hari abantu bagera kuri miliyari eshatu  z’abantu batuye isi batigeze bahabwa urukingo na rumwe rwa COVID-19.

TAGGED:AbanafeaturedInkingoIseruUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yagishije Museveni Inama Y’Uko Yakwivana Mu Bibazo
Next Article Batemye Urutoki Rw’Ushinzwe Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?