Abana Barishwe Bashyirwa Mu Masanduku Bimenyekana Atejwe Cyamunara

Iyo ukurikiranye amakuru y’ibibera ku isi, ubona ko ubumuntu mu bantu bugeze habi. Uretse abafitanye isano bicana, hari n’ibikorwa by’ubugome bikorwa n’abantu bafitanye isano ya kure cyangwa badafitanye isano na mba, ukabona ko nta bumuntu na buke bubirimo.

Hari abasoma inkuru z’ibibera mu Rwanda bakibwira ko ari ho haba ubwicanyi bukoranywe ubugome kurusha ahandi ku isi.

Baba bibeshya kuko urebye ‘ntaho bucyicyera!

Urugero nk’ubu muri New Zealand abapolisi baherutse gutabazwa nyuma y’uko abantu bari bagiye  kwishyura ibyitwaga ibicuruzwa muri cyamunara, batunguwe no gusanga mu masanduku hari harimo imirambo y’abana.

- Advertisement -

Ni abana Polisi ya kiriya gihugu ivuga ko bari bafite hagati y’imyaka itanu n’imyaka icumi kandi bakaba bari bamaze igihe bishwe.

Bivugwa ko biciwe muri kimwe mu bihugu byo muri Aziya ariko bakaba bari bafite benewabo no muri New Zealand.

Bari barashyizwe mu masanduku angana mu bunini kandi ngo bari bayamazemo imyaka iri hagati y’itatu n’ine.

Nyuma yo gusanga abo bana mu masanduku abiri, Polisi yaje kumenya ko bari basanzwe bafite benewabo muri Aziya.

Umwe mu bagenzacyaha bo muri New Zealand witwa Inspector Tofilau Faamanuia Vaaelua avuga ko bataramenya niba bariya bana ari abahungu cyangwa abakobwa ndetse na benewabo bo muri New Zealand ntibaramenyekana.

Ati: “ Ubugenzacyaha buri gushakisha ngo hamenyekane abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa bariya bana.”

Vaaelu yabwiye The New Zealand Herald ko bari gukorana na Polisi mpuzamahanga ngo abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa bariya bana bazafatwe.

Yirinze kugira ibindi yongeraho, avuga ko bikiri mu iperereza.

Inspector Vaaelua yunzemo ko kugira ngo hazamenyekane ukuri kose ku bagize uruhare mu rupfu rwa bariya bana bizagorana kubera igihe gishize bishwe bagashyirwa muri ariya masanduku.

Hari gusuzumwa amafoto yose yafashwe na cameras(CCTV)  zo mu gace bariya bana babagamo kugira ngo harebwe niba hari abantu bashobora gukekwa ariko ikibazo gihari n’uko hashize igihe kirekire bibaye.

Wa mugenzacyaha yavuze ko igihe cyose bizasaba n’imbaraga zose bizafata, bazakurikirana iriya dosiye kugeza irangiye.

Abaturage bacyumva iby’iyi nkuru bacitse umugongo.

Abakiriye ariya masanduku akigera muri kiriya gice, bahise batoroka birinda ibibazo bya Polisi n’abanyamakuru.

Icyakora abakora mu kigo gitanga serivisi za cyamunara y’ibintu bivanwa ku migabane imwe bijyanwa ku yindi kitwa Safe Store Ltd bavuga ko bari gukorana na Polisi muri iri perereza.

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version