Nyuma yo gutozwa n’abakobwa babiri bo muri Paris Saint Germain, Ikipe y’abakobwa, abana bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko bifitiye icyizere cyo kuzavamo abakinnyi bakomeye.
Gatanazi Jean Guilean ni umwana ufite imyaka 13 y’amavuko. Ari kumwe na bagenzi be bari bamaze icyumweru batozwa n’abakobwa babiri basanzwe bakina mu ikipe ya Paris Saint –Germain ikipe y’abagore.
Avuga ko abo bakobwa babatoje gucenga, kugumana umupira no gutsinda ariko byose bikagendana n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga abakora siporo.
Ati: “ Paris Saint-Germain yatwigishije tekiniki nziza harimo gutanga umupira( pass), gutera amashoti no kurenza uwo muhanganye umupira. Numva nzajya muri Premier League”.
Mugenzi we witwa Ishimwe Keza avuga ko babahaye imyitozo bayishimiye, bakabatoza kugumana umupira “ku buryo uri imbere ajya gutsinda”.
Ati: “ Bizangirira inyungu n’akamaro”.
Paulina Dudek, umwe mu bakobwa babiri ba Paris Saint-Germain baje guhugura abana b’u Rwanda, avuga ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ye ari ubufatanye bwiza kandi buzagira umusaruro mu buryo burambye.
Avuga ko abana batojwe neza kandi yasanze bumva vuba ibyo batozwa.
Kuri we ngo ni ikintu kiza kubona b’u Rwanda bakomeza kuzamura urwego rwabo rw’umupira kugira ngo bazavemo abakinnyi beza.
Yabwiye Taarifa ko abona ko ubu bufatanye buzaramba kubera ko mu myaka itatu bumaze, byatanze umusaruro kuko umubare w’abana batozwa ukomeje kwiyongera.
Ati: “ Uyu mwaka ubaye uwa gatatu kandi tubona abana batozwa bakomeza kwiyongera. Ni ikintu gitanga icyizere kandi cy’ingirakamaro ku bana no ku mupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange”.
Umunyarwanda ushinzwe ibikorwa bya PSG Academy mu Rwanda witwa Ndanguza Théonasse avuga ko abakinnyi ba Paris Saint-Germain b’abakobwa bakoze akazi kabo neza kandi bigaragara ko abana babishimiye.
Avuga ko icyo bariya bakinnyi bibanzeho ari ukwigisha abana uko umupira ukinwa ushyizweho umutima.
Kuri we ngo gutoza abana nka bariya bibaha uburyo burambye bwo kuzakina umupira kandi ko ari amizero y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ndangiza atanga urugero rw’uko abakobwa bakina mu ikipe y’abakobwa ya APR FC ari abatorejwe muri Paris Saint-Germain Academy.
Muri iyi kipe harimo abana umunani batorejwe muri PSG.
Oriane Jean-François yazanye na mugenzi we Paulina Dudek bakaba barasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda.
Bageze mu Rwanda ku Cyumweru, bakazataha kuri uyu wa Gatanu taliki 05, Mata, 2024.
Dudek akomoka muri Poland naho Oriane we akomoka mu birwa bya Guyanne( Intara y’Ubufaransa).