Rubavu: Uwinjije Magendu Yarashwe

Mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu haraye harasiwe umuturage wari winjije magendu yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bivugwa ko yarashwe nyuma y’uko yashatse kurwanya inzego zishinzwe umutekano. Byabereye mu Kagari ka Busigari ahagana saa yine z’ijoro.

Uwarashwe yitwaga Samuel Maniragaba akaba yari asanzwe acuruza magendu.

Hari umuturage waho wabwiye itangazamakuru ko ingabo z’u Rwanda zikorera mu Kagari ka Busigari  zicunze umutekano ku mupaka zageze aho bari bari gupakira magendu uwo muntu avamo atangira kubarwanya.

- Advertisement -

Uwo muntu ngo yatemye umusirikare undi akinga imbunda ahita amukubita isasu amutsinda aho.

Ubwo Taarifa yahamagaraga Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi ariko ntiyatwitaba.

Ibyo kurasa uwo muturage ngo hari abo byakuye umutima kandi birabarakaza ku buryo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buri gukora uko bushoboye ngo buhumurize abaturage binyuze mu kubakoresha inama idasanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version