Abana Bo Mu Mijyi Baratabarizwa

Abana bakwiye kurindwa kumara igihe kirekire bareba TV(Ifoto@Dailymail)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO, riratabariza abana bo mu mijyi hirya no hino ku isi kuko bamara igihe kirekire bari mu nzu bareba filimi bikabashyira mu byabo byo kurwara amaso hakiri kare.

Kumara igihe kirekire imbere y’ibyuma by’amashusho binaniza imboni z’abana zikazatangira gutakaza ubushobozi bwo kubona bakiri bato.

Uko bakura ni ko batakaza ubushobozi bwo kureba ibiri kure, bakarwara indwara bita myopia.

Myopia ni indwara ibuza umuntu kureba neza ibintu bimuri kure ariko akaba ashobora kureba neza ibimwegereye.

Ingaruka ni uko abana baba badashobora kureba neza ibyanditse ku kibaho bigira ho, cyangwa se ntibasome neza ibyapa.

Kudasoma neza ibyapa byo biba no ku bantu bakuru.

Buri wa Kane wa kabiri w’Ukwezi kw’Ukwakira, isi izirikana akamaro ko kwita ku maso no kuyarinda guhuma.

Abantu bashishikarizwa kuyasuzumisha, kuyagaburira imbuto n’imboga, kuyarinda icyayatokoza cyangwa kikayakomeretsa kandi bakabwirwa n’indi myitwarire ikwiriye umuntu ushaka kugira amaso mazima irimo no kwirinda itabi.

Indi nama abantu bakuru bahabwa ni ukureka inzoga kuko nazo zibuza amaraso arimo oxygen gutembera neza mu maso, umuntu ntabone.

Ku byerekeye abana, WHO ivuga ko mu mijyi ahenshi mu miryango yifite, hari abana bamara amasaha arenga atanu ku munsi bareba filimi.

Uretse kuba bibabuza umwanya wo kujya hanze ngo bahure n’urumuri rw’izuba[rw’ingirakamaro ku maso n’amagufa], kuguma igihe kirekire imbere y’ibyuma by’amashusho binaniza amaso yabo.

Ni amaso n’ubundi aba asanzwe yoroshye kuko iyo umuntu ataruzuza imyaka 18 y’amavuko ingingo ze zose ziba zoroshye.

Uzabibona umwana wawe navunika igufa. Mu gihe gito rizaba ryongeye ryafatanye mu gihe iryawe riramutse rivunitse rishobora no kutazigera na rimwe rikomera ukundi.

 Ababyeyi bagirwa inama yo guha abana rugari, bagasohoka hanze bagakina na bagenzi babo cyangwa ababarerera ku mashuri.

Gukinira hanze bimuha uburyo bwo kubana neza na bagenzi be kandi bikamurinda kubura urumuri rw’izuba rusanzwe ari ingirakamaro muri byinshi.

Mu gihe hari izuba ryinshi( hagati ya saa yine na saa cyenda z’amanywa) abana bakwiye kwambikwa ingofero z’urugara n’amadarubindi yirabura abarinda imirasire ikomeye y’izuba.

Ibi birushaho kuba ingenzi ku bana b’inzobe.

Ikindi gitangwaho inana haba ku bantu bakuru no ku bana ni ukujya bacishamo bakava imbere y’ibyuma by’ikoranabuhanga basomeraho cyangwa bakoreraho indi mirimo isaba gukoresha ubwonko.

Imibare ivuga ko ku isi hari abantu miliyari ebyiri(2) bafite ibibazo byo kutareba neza, ugasanga bamwe ntibabona ibibari kure mu gihe abandi bo batareba ibibari hafi.

Kutareba neza bituma abantu badatanga umusaruro mu kazi ku buryo WHO yabaze isanga icyo gihombi kigana na miliyari $411 buri mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version